Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yabwiye IGIHE ko abarenga 8.000 barimo abanyamahanga 500 biganjemo Abanye-Congo ari bo bitabiriye isengesho ryabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Ni mu gihe kandi mu Karere ka Rusizi ryitabiriwe n’abarenga 2000 i Kamembe n’abandi 1000 muri Bugarama, bifatanyije n’abanyamahanga 300 biganjemo Abanye-Congo.
Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, mu butumwa yahaye abitabiriye iri sengesho, yabasabye kunga ubumwe bagasenyera umugozi umwe.
Ati “Ibyo mukora byose murasabwa kunga ubumwe, kandi muzakomeze kurangwa n’amahoro mu ngo, mwirinde amakimbirane yo mu miryango, abayisilamu murangwe n’indangaciro no kwerera imbuto nziza abantu bose, kuko bitera ituze mu gihugu.”
Bamwe mu bayisilamu bo muri RDC baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hamwe n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda i Rubavu.
Umukobwa wo mu mujyi wa Goma witwa Sauda yagize ati “Ndishimye cyane kuba nabashije kwifatanya n’abandi Bayisilamu hano kandi ndashimira uburyo batwakiriye. U Rwanda ni igihugu cy’amahoro kandi natwe twasenze mu mahoro, banadusaba koroherana na bagenzi bacu mu isengesho.”
Yakomeje avuga ko atuye hafi y’i Rubavu kandi ahafite inshuti nyinshi ari yo mpamvu yahisemo gusengera mu Rwanda.
Hidaya wo mu mujyi wa Goma yagize ati “Njye nkunda gusengera hano kuko abantu bose baba batuje bagakurikira isengesho kugeza rirangiye, kandi nishimiye ko yadusabye kugira urukundo no kunga amahoro.”
Mukamudenge Hamissa wo muri Rubavu yavuze ko yanejejwe n’amasomo bahawe uyu munsi, kuko byagiye bigaragara kenshi ko mu miryango hakenewe kungwa ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!