Abayisiramu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira, mu kwizihiza umunsi mukuru wa “Eid al-Adha” basabwa kwikuramo amakimbirane bakimika urukundo, ubumwe n’ubufatanye.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda, AMUR, Omar Sulaiman, yatangaje ko nyuma y’amacakubiri yari amaze iminsi arangwa mu buyobozi bw’idini ya Isiramu mu Rwanda n’ahandi ku Isi, igihe kigeze ngo batahirize umugozi umwe.
Yagize ati “Mu by’ukuri Abayisiramu bakwiye kubaho mu bufatanye n’urukundo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we”.
Nyuma y’uko hari Abayisiramu b’Abanyarwanda batinze kujya mu rugendo rwa “Hajj” i Maka bitewe n’amakimbirane yari mu muryango w’Abayisiramu mu Rwanda, Sulaiman yijeje ko nta makimbirane n’umwiryane bizongera kurangwa muri uwo muryango.
Umunsi mukuru wa Eid al-Adha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan; Abayisiramu bawukora bagendeye kuri Aburahamu uvugwa muri korowani ko yari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.
Kuri uyu munsi Abayisiramu babaga ihene, inka, intama ndetse n’ingamiya bakazisangira n’abatishoboye.


















TANGA IGITEKEREZO