Iyi shusho yitiriwe Ubutasamanywe icyaha bwa Guadalupe, ariko bakunze kuyita ‘Morenita’, yatangiye kuririra mu maso ya nyirayo witwa Guadalupe Hernandez, ubwo yari amaze gusengera imbere yayo.
Amafoto n’amashusho agaragaza ibisa n’amarira ku maso y’iyi shusho, akomeje gutangaza benshi mu bakirisitu baturutse imihanda yose bakaza Acapulco baje kwirebera icyo gitangaza ndetse no kuyiramya.
Nk’uko The Mirror yabyanditse, Hernandez yavuze ko yabonye ibisa n’amarira ku maso y’iyi shusho, maze akihutira guhamagara umuturanyi we ngo amwereke ibyabaye.
Ati “Byari ku gicamunsi, mpagaze imbere ye, ndi kumuvugisha. Narangije gusenga nubuye amaso mbona Morenita yatangiye gusuka amarira.”
Yakomeje agira ati “ Ni impano ivuye ku Mana, ntabwo nzi impamvu yabyo, ndetse n’ikibyihishe inyuma ariko dutegereze turebe amaherezo yabyo.”
Padiri Juan Carlos Flores yahise afata umwanzuro wo gukura iyo shusho mu rugo rwa Hernandez kubera ko abakora ingendo ntagatifu bari batangiye kuhuzura maze avuga ko bayohereje ahitwa Emiliano Zapata kugira ngo umupadiri mukuru witwa Octavio Gutierrez Pantoja asuzume niba ayo marira yayo ari ay’ukuri koko.
Padiri Octavio utigeze ahakana cyangwa ngo yemeze iby’iki gitangaza yasabye abakirisitu gatolika gusenga cyane.
Ni kenshi byagiye bivugwa ko Ishusho ya Bikira Mariya yagaragayeho amarira asanzwe n’amaraso; nyuma y’ubushakashatsi bimwe bikaba byaragiye byemezwa ibindi kiliziya Gatolika ikavuga ko ari ibinyoma.
Basilika yitiriwe ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya (The Virgin of Guadaloupe) yubatswe mu mujyi wa Mexico mu myaka ya 1500 nyuma y’uko abonekeye umuturage akamusaba ko amwubakira kiliziya.
Kuva icyo gihe, iza ku mwanya wa gatatu w’ahantu hasurwa cyane n’abakirisitu gatolika.



















TANGA IGITEKEREZO