00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo igitsina cyahemuje, abandi kikabicisha

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 26 July 2017 saa 12:50
Yasuwe :

Kuva kera ubusambanyi bwarakorwaga ariko ko Imana ntiyigeze ibushyigikira na mba ndetse ababujyagamo bahahuriye n’ingorane n’ ibihano bikomeye.

Nubwo Mu Migani 31:3 havuga ngo ” Ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe kuko aricyo kigusha abami”, bisa nk’aho waciwe urengurirwa ku biriho kuko usanga ibyo kurarikira igitsina byagiye biranga abakurambere dusoma muri Bibiliya uko ibihe byagiye bisimburana.

 Aburahamu sekuruza w’amahanga yaryamanye n’umuja

 Dawidi wabwiwe n’Imana ko imwishimira yasambanyije umugore w’abandi

 Loti yaryamanye n’abakobwa be

 Umugore wa Farawo yifuje Yozefu, abyanze ashyirwa mu nzu y’imbohe

 Salomo agushwa n’abagore benshi yarongoraga

Abo igitsina cyahemuje

Nubwo Aburahamu Imana yari yaramusezeranyije kuzamuha umwana ndetse akazitwa sekuruza w’amahanga ntibyatumye adatezuka ku isezerano ahubwo akumvira umugore we wamushutse kuryamana n’umuja.

Mu gitabo cy’Intangiriro igice cya 16:2: Sarayi abwira Aburahamu ati “ Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwingize gira umuja wanjye inshoreke, ahari nzabonera urubyaro kuri we . Aburahamu yumvira Sarayi.”

Icyabaye nyuma yo gushukwa ni uko Sarayi yahindukiranye Aburahamu akongera akamutegeka kwirukana uwo muja mu rugo rwabo, Aburahamu akibaza impamvu yabyemeye.

Samusoni wari intwari ku rugamba, yamennye ibanga ry’imbaraga ze nyuma y’uko umugore amuguyaguye.

Abacamanza 16: 4-22: Samusoni “ Ajya i Gaza abonayo umugore wa Maraya yinjira iwe.”

Uwo mugore witwa Delila yakomeje kugerageza Samusoni kugeza ubwo amennye ibanga, akavuga aho imbaraga ze ziri.

Igihano yakuyemo ni uko yanogowemo amaso agapfa azize kumena ibanga kubera umugore wamuguyaguye akarivuga.

Umwami Dawidi uwo Imana yabwiye ko imwishimira nawe yaguye mu gishuko cy’ubusambanyi ndetse yicisha n’uwari ufite umugore yarongoye.

2 Samuel 11-2-8 “ Bucyeye ku mugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira yari umugore mwiza w’ikibengukiro ... Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe bararyamana maze asubira iwe.”

Umwana Dawidi yabyaranye n’uwo mugore Imana yamubwiye ko byanze bikunze azapfa, nubwo yapfuye ariko Dawidi we yaricujije asaba imbabazi Imana iramubabarira.

Loti Imana yategetse guhunga ngo ave mu mudugudu wa Sodoma aho yari igiye kurimbura, yaryamanye n’abakobwa be.

Itangiriro 19: 30-31 “ Loti ava I Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n’abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari abana nayo n’abakobwa be bombi mu buvumo .

Uw’imfura abwira murumuna we ati “ Data arashaje kandi nta muntu mu Isi wo kuturongora nk’uko abo mu isi bose bakora. Batereka se vino , muri iryo joro uw’imfura aragenda aryamana na se, se nyiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.”

Bombi babigenje batyo babyarana na se ariho haturutse ubwoko bw’Abamowabu n’abamoni . Ubu bwoko bwakomeje kuzirana nkaho ari umuvumo batejwe n’Imana.

Umwami Salomo nubwo yubakiye Imana urusengero ndetse akayisaba ubwenge Imana ikabumuha, ntibyatumye adashaka abagore 1001.

1Abami 11:3 “ Salomo yari afite abagore b’imfura700 n’abinshoreke 300, …n’umukobwa w’umwami wa Farawo.. Nuko abagore be bamuyobya umutima akajya asenga ibigirwamana ...Imana iramuhana."

Yozefu yanze gucumuzwa n’igitsina

Nubwo twabonye ko abenshi igitsina cyagiye kibabera inkomyi mu rugendo rwabo n’Imana, Yozefu ni urugero rwiza rw’umuntu wanze gusambana akabizira , agafungwa.

Itangiriro 39:7 “Hanyuma y’ibyo , nyirabuja abenguka Yozefu aramubwira ati, turyamane,maze ariyangira aramubwira ati’ … nta kintu Databuja yanyime uretse wowe,… None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumuRa ku Mana.”

Ibi byaje gutuma Yozefu afungwa azira ko yanze kuryamana na nyirabuja wari wamwifuje .

Imana yaje kumugororera ava mu nzu y’imbohe aba umuntu ukomeye ushinzwe ubukungu bw’igihugu cyose.

Mu gitabo cya Rusi naho havugwamo umugore witwa Rusi wanze gusiga nyirabukwe igihe umugabo we yari amaze gupfa, nyirabukwe yaramwinginze ngo asubire iwabo yishakire n’undi mugabo aramutsembera.

Rusi aramubwira ati “ Winyinginga kugusiga no gusubirayo ngo no kugukurikira, kuko aho uzajya ariho nzajya kandi aho uzarara niho nzarara.”

Uyu Rusi ari mu bantu bakomokwaho n’igisekuruza cya Yesu/Yezu kuko yaje gushaka byemewe.

Nubwo irari ryo gusambana ryagiye rihemuza benshi ndetse bakanabyicuza Bibiliya itanga inama mu gitabo cy’Umubwiriza 11: 9 , ahagira hati “Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages