Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023 ubwo Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ry’u Rwanda ryagiranaga ibiganiro bigamije imikoranire na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Umushumba Mukuru w’iri torero, Ndayizeye Isaïe yatanze ibyifuzo bitatu bifuza ko bakorerwaho ubuvugizi.
Pst Ndayizeye yagaragaje ko Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryiteguye gufatanya na Leta mu guharanira iterambere ry’umunyarwanda muri rusange cyane ko ari inshingano itorero n’igihugu bihuriyeho.
Yagize ati “Ibi tuvugiye aha bigize 50% by’intego y’itorero kuko dufite gahunda y’ivugabutumwa mu buryo bw’ijambo ry’Imana ndetse no kwita ku guhindura imibereho myiza y’abayoboke bacu binyuze mu kwita ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima n’imibereho myiza.”
Uyu mushumba yahise agaragariza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bimwe mu byifuzo iri torero rifite mu rwego rwo gukomeza kwaguka no gutanga umusanzu waryo mu rugamba rw’iterambere.
Icyifuzo cya mbere cyatanzwe ni uburyo hakurirwaho imisoro ku bigo by’amashuri bishamikiye ku matorero mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imikoranire myiza no kugira uruhare mu mpinduka igihugu cyifuza.
Kugeza ubu habarurwa amashuri arenga 300 ashingiye ku Itorero rya ADEPR hirya no hino mu gihugu arimo abanza n’ayisumbuye uretse ko hari n’andi mashuri ashamikiye ku yandi madini.
Pst Ndayizeye kandi yatanze icyifuzo cy’uburyo hakihutishwa amasezerano asinywa hagati y’amatorero na Leta mu buryo bw’imicungire y’amashuri ashamikiye ku matorero kuko biri mu byazamura umusaruro.
Icyifuzo cya gatatu Umuyobozi Mukuru wa ADEPR yagejeje kuri MINALOC ni uburyo hakoroshywa amabwiriza yashyizweho mu Mujyi wa Kigali arebana no kubaka insengero aho usaba ko urusengero rukwiye kugira nibura ubuso bw’ubutaka bungana n’igice cya Hegitare.
Ati “Ufashe ubutaka bwose bwa Kigali ukabugira ubw’insengero ubona ko ubwabyo bitari bikwiye. Kuba aho tugiye kubaka byadusaba ko himurwa abaturage hakwiye ubuvugizi, tubona iyi ngingo yashyizweho iri hejuru cyane. Dukwiye kuvugurura insengero ku buryo hashyirwaho izijyanye n’umujyi ku buryo ahantu abantu baba bari haba hujuje ibisabwa byose.”
Yagaragaje ko binagendana n’abantu urwo rusengero rugenewe kwakira kuko kubona urugenewe kwakira abantu 300 cyangwa munsi yabo rusabwa kugira umusozi w’ubutaka byagorana bigendanye n’aho igihugu kiri kugana n’ubuso buto bw’ubutaka buhari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yijeje ko hagiye gukorwa ubuvugizi kuri izo ngingo ku buryo ibintu byose byazashyirwa ku murongo.
Ati “Ibyo tuzabiganiraho n’umujyi wa Kigali ku buryo bikorwa mu buryo bwiza cyane ko n’ubutaka dufite ari ubutoya, hakwiye gushyirwaho uburyo butababangamiye ariko kandi bitabangamiye n’ibyo umujyi wa Kigali. Tuzagira umwanya wo kubiganiraho n’abashinzwe imyubakire hatangwe uburyo bwo gukoresha ubutaka neza ariko bigendanye n’ibyo Umujyi ukeneye.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi b’itorero rya ADEPR ry’u Rwanda gutanga uruhare rwabo mu kubaka abanyarwanda bafite icyerekezo bihujwe n’uburyo bw’imyizerere yabo.


Amafoto: Iturize Gisele





Ibitekerezo 0