00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yimitse abayobozi bashya bizeza kugarura icyizere mu itorero (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 August 2018 saa 07:11
Yasuwe :

Abayobozi bari bamaze amezi atandatu bayobora Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), bimitswe banarahirira kuyobora itorero bajyanisha ibyo bigisha n’ibyo bakora, kugira ngo abakirisitu barusheho kubagirira icyizere.

Kuri uyu wa 04 Kanama 2018 nibwo Abagize Biro Nyobozi y’itorero rya ADEPR basengewe ndetse banarahirira imbere y’imbaga y’abakirisitu babagiriye icyizere ubwo babatoraga ku wa 17 Werurwe 2018 muri manda y’imyaka itanu. Ni umuhango wabereye muri Stade ya Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK

Ayo matora niyo yasohoye iri torero mu nzibacyuho barimo nyuma y’aho uwari Umuvugizi, Bishop Sibomana Jean; Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens batawe muri yombi bashinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.

Abayobozi bashya bimitswe bakanarahira ku mugaragaro ni Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim; Umuvugizi Wungirije Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero, Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Past. Paul Muzungu Gatemberezi; Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie n’Umujyanama mu by’Imari n’Ubuyobozi, Past. Jean Paul Ntaganda.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim, yavuze ko mu ngamba bafite harimo kugarura icyizere cy’abakirisitu ku buyobozi no guharanira kubaba hafi mu buzima bw’umwuka, bagira uruhare mu rugendo rugana mu ijuru.

Yagize ati “Icya mbere ni inshingano z’ubuyobozi zo kubagarurira icyizere tubabera icyitegererezo kijyanye n’ibyo twigisha n’ibyo tuvuga kugira ngo barusheho kutugarurira icyizere ntitunyuranye n’ibyo twigisha n’ibyo dukora mu buzima bwacu bwa buri munsi. Icyo tubasaba ni uko bagirira icyizere ubuyobozi bwabo kandi ubumwe bw’itorero nizo mbaraga zaryo.”

Yakomeje agira ati “Umukirisitu akwiriye kwibuka ko ubumwe bw’itorero ari ngombwa ndetse no gufashanya hagati yabo kugira ngo itorero rikomeze kugira isura ya Kirisitu, kuko nibakundana nicyo kizagaragaza ko Kirisitu ari hagati muri bo.”
Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Kangwagye Justus yabwiye aba bayobozi bashya ba ADEPR ko ubuyobozi ari amahirwe yo gukorera abaturage atari umwanya wo kwikuza.

Yashimiye iri torero kuba ryaremeye kwishyira hamwe n’andi matorero n’amadini mu gushyiraho urwego rushinzwe kwigenzura ruheruka gushyirwaho.

Ati “Icyo ni igitego abemera Imana mu Rwanda bongeye gutera bahiga abandi, ariko sicyo cya nyuma ahubwo ibindi bitego turabyiteguye.”

Itorero rya ADEPR ryatangijwe mu Rwanda n’abamisiyoneri mu 1940, i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kuri ubu rifite insengero 3291 zigizwe na paruwasi 424. Rigizwe kandi n’amatorero y’uturere 30 n’indembo eshanu.

Mu nkingi itorero rigenderaho harimo ivugabutumwa, imibereho myiza no guteza imbere imibanire myiza, ubukungu n’iterambere aho bafite ibigo by’amashuri y’incuke 159, ibigo by’amashuri abanza 147, ibigo by’amashuri yisumbuye 59 n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro 7.

Abagize biro nyobozi ya ADEPR basengewe banarahirira kuyobora abakirisitu
Umuhoza Aulerie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ADEPR
Umujyanama muby'Imari n'Ubuyobozi, Past. Jean Paul Ntaganda
Umunyamabanga Mukuru, Past. Paul Muzungu Gatemberezi
Aba bayobozi ba ADEPR baramburiweho ibiganza
Umuhango w'Irahira ry'abagize Biro Nyobozi ya ADEPR witabiriwe n'abatari bake
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim

AMAFOTO: Niyonzima Moises & ADEPR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages