AEBR itegura ibitaramo ngarukamwaka bitangira muri Nyakanga, bikazenguruka mu ndembo zose uko ari 13 ziri mu gihugu.
Muri uyu mwaka nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu, abakirisitu ba AEBR kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ukwakira 2017, bazataramira ku Cyicaro Gikuru cya AEBR Paruwasi ya Kigali iyoborwa na Rev. Pasiteri Gato Corneille Munyamasoko.
Iki gitaramo kizatangira saa tatu za mu gitondo cyatumiwemo amakorali atandukanye yo muri AEBR arimo Seraphim Melodies, izwi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n’ayo muri EAR.
Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri AEBR, Urimubenshi François, yatangarije IGIHE ko iki gitaramo gifite intego yo gushima Imana no gusuzuma intego z’umwaka niba zaragezweho.
Yagize ati “Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitegurwa n’Itorero AEBR buri mwaka bitangira mu kwa karindwi. Ni igitaramo cyitabirwa n’abakirisitu baturutse muri paruwase zose uko ari 17 zigize Ururembo rwa Kigali, n’abo mu zindi mpande z’igihugu zigize Itorero.”
Yakomeje agira ati “Abazacyitabira bazagaragarizwa uko gahunda Itorero ryihaye mu ntangiriro z’umwaka zagenze, hanategurwa imihigo y’igihe kiri imbere.”
Muri iki gitaramo kandi Korali Seraphim Melodies yo muri AEBR izamurikira abakunzi bayo igihembo yahawe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2017 n’Ikigo cy’Ivugabutumwa rya Gikirisitu, Isange Corporation kizwi nka ‘Sifa Reward’ kubera umusanzu yatanze muri sosiyete.
Korali Seraphim yashimiwe uruhare mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye by’umwihariko mu bitaro bya CHUK.



















TANGA IGITEKEREZO