Eid ni ijambo ry’Icyarabu risobanura ibirori, Fitr bigasobanura gusoza igisibo, iyo uyateranyije biba ibirori bisoza igisibo.
Eid Al Fitr ni umunsi mukuru wizihizwa ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Shawwal (ukwezi kwa 10 ku ngengabihe y’Abayisilamu). Uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru ibiri yonyine yizihizwa muri Islam, dore ko uwa kabiri ari Eid Al Adha, Ilayidi y’igitambo.
Indamukanyo imenyerewe cyane kuri uyu munsi ni Eid Mubarak, gusa hari andi magambo atandukanye ushobora gukoresha wifuriza umunsi mwiza Abayisilamu.
Barakallahu lakum fil Eid
Ni amagambo y’Icyarabu asobanuye “Imana ibahe umugisha muri ibi bihe bya Eid.” akoreshwa cyane kuri uyu munsi w’ibirori.
Taqabbal Allahu minna wa minkum
Ni indamukanyo ushobora kubwira Abayisilamu kuri uyu munsi wo gusoza igisibo, ikaba isaba Allah kwakira ibyiza wakoze no ku muntu ubibwira.
Eid Kareem
Ni ijambo ushobora gukoresha uyumunsi wifuriza Umuyisilamu kugira umunsi wuzuye impuhwe, ubugwaneza n’ubuntu bituruka kuri Allah.
A’yad Mubarakah
Ni ijambo ry’Icyarabu risobanura umunsi mwiza w’ikiruhuko.
Eid Sa’id
Ni ijambo ry’Icyarabu risobanuye “ilayidi nziza” bikaba byiza kuribwira abana.
Eid Mubarak
Ni ijambo rimenyerewe cyane risobanura umunsi mukuru ushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!