Inzu y’ibitabo ya Image, ibarizwa muri Penguin Random House Christian Publishing Group, yatangaje ko iki gitabo kizitwa “The Private Diary of Pope Francis”, kikazashyirwa ku isoko ku wa 24 Ugushyingo 2026.
Biteganyijwe ko kizabanza gusohorwa mu Cyongereza no mu zindi ndimi enye, ku bufatanye na Libreria Editrice Vaticana (LEV), inzu ya Vatican ishinzwe gusohora ibitabo.
Abategura iki gitabo bavuga ko kizafasha abasomyi kumenya byinshi ku bitekerezo bwite bya Papa Francis, birimo ibyo yizeraga, ibyo yatinyaga, ibihe bikomeye yanyuzemo ndetse n’ubuzima bwe bw’isengesho.
Inyandiko zizashyirwa muri iki gitabo zihera mu Ukuboza 1992, imyaka irenga 10 mbere y’uko Francis aba Papa, zikagera muri Kanama 2024, amezi umunani mbere y’urupfu rwe.
Igitabo cy’Icyongereza cyahinduwe kivanywe mu nyandiko z’umwimerere zari zanditswe mu rurimi rw’Icyesipanyolo.
Papa Francis, amazina ye y’amavuko akaba Jorge Mario Bergoglio, yavukiye muri Argentine kandi. Yabaye Papa wa mbere mu mateka ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo.
Yamenyekanye cyane kubera uburyo bwe bworoheje bwo kubaho no gushyira imbere ukwicisha bugufi. Mu gihe yari Papa, yakunze gusura ibihugu bikennye ndetse n’ahantu Abakirisitu bari bake cyangwa bahura n’ibibazo.
Nubwo yari akunzwe na benshi, hari n’imyanzuro cyangwa amagambo ye yakunze guteza impaka, cyane cyane ku ngingo zitandukanye zirebana n’imibereho y’abakirisitu, abimukira ndetse n’imikorere ya Kiliziya.
Mu bitabo yari yarasohoye akiriho harimo The Name of God Is Mercy ndetse n’igitabo kivuga ku buzima bwe cyitwa Hope.
Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025 afite imyaka 88, nyuma aza gusimburwa na Papa Leo XIV.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!