00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatorero ya Gikirisitu yiyemeje kwigisha ‘Ndi Umunyarwanda’ mu bayoboke bayo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 May 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Abagize Impuzamiryango y’Amatorero n’Imiryango ya Gikirisitu y’Ivugabutumwa mu Rwanda (AER), basabwe guhuza inyigisho batanga na gahunda za Leta ndetse bakanarushaho kwigisha abo bayobora gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ubwo hasozwaga umwiherero wari umaze iminsi itatu kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2026, ubera mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mwiherero wahurizaga hamwe abayobozi batandukanye 59 bo muri AER barimo abagabo 48 n’abagore icyenda, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’amatorero n’imiryango ya Gikirisitu mu guteza imbere igihugu no gushimangira indangagaciro zubaka ubumwe n’iterambere rirambye.

Mu biganiro byatanzwe harimo ibijyanye no kwimakaza indangagaciro za Ndi Umunyarwanda, Pan-Africanism, ndetse no gushyira mu bikorwa politiki yo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Perezida wa AER, Gatabazi Anfred, yavuze ko icyatumye bashyiraho uyu mwiherero byari ukugira ngo bisuzume bamenye aho bageze bakurikiza ingamba bashyizeho zirimo guhuza amatorero yabo na Viziyo ya 2050.

Ati “Twahamagaye PAM (Pan-Africanism Movement) kugira ngo babashe kutwigisha gahunda zirimo Ndi Umunyarwanda kugira ngo Abapasiteri bacu bamenye agaciro kayo, twafashe gahunda yo kongera uburinganire mu itorero tugomba kubwimakaza, tukarwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa. Twanzuye ko kandi abashumba bagomba kurwanya imico mibi tukongera ibiganiro bya gahunda za Leta mu matorero yacu.’’

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe iterambere ry’umuryango muri AER, Kiyange Ada Darlene, yavuze ko baganiriye ku mishinga ibyara inyungu bakora n’ibindi bikorwa by’iterambere byafasha amatorero kwigira no kwishakamo ibisubizo. Yavuze ko baganiriye kandi ku kuntu bateza imbere umugore binyuze mu bikorwa bibyara inyungu.

Ati “Ikindi twabashije kuganirizwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gukunda Afurika kugira ngo uwo muco tuwusangiza abakirisitu kugira ngo biyumvemo ubunyarwanda no kuba Abanyafurika.’’

Prof Rwamasirabo Emile usanzwe ari umunyamuryango wa Pan African Movement Rwanda, yavuze ko iri shyirahamwe rigizwe n’amatorero menshi ndetse n’abakirisitu benshi ari nayo mpamvu babasaba guteza imbere imyumvire ya kinyafurika ishingiye ku gukundana, gukorera hamwe kugira ngo Afurika itere imbere.

Ati “Ndifuza ko Umunyarwanda agira impinduramatwara mu mitekerereze igamije ubufatanye. Ibyo rero bizagerwaho kuko twabiganiriye, tukanamenya uko byadufasha gukemura ibibazo, dushyize imbere guhindura imyumvire ni nacyo dusaba amatorero guhindura imyumvire abo bayobora twirinde urwango.’’

Muri uyu mwiherero hemejwe gushyira imbere imiyoborere myiza ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gukorera mu kuri, kugira ngo inzego za AER zirusheho gukora neza kandi zitange umusaruro ufatika.

Hemejwe guteza imbere imishinga ibyara inyungu hagamijwe kongerera ubushobozi impuzamiryango no kugabanya kwishingikiriza ku nkunga zituruka hanze, mu rwego rwo kwigira.

Hemejwe gushimangira indangagaciro za “Ndi Umunyarwanda” na Pan-Africanism mu matorero no mu bikorwa byayo, hagamijwe kubaka ubumwe, ubwenegihugu n’iterambere rirambye.

Hemejwe kandi ko AER n’amatorero n’imiryango yayo yajya ikora igenamigambi rya buri mwaka rishingiye kuri gahunda za Leta zirimo NST2 n’icyerekezo 2050.

Impuzamiryango y’Amatorero n’Imiryango ya Gikirisito y’Ivugabutumwa mu Rwanda (Evangelical Alliance of Rwanda – AER) ni ihuriro ryashinzwe mu mwaka wa 1992, rikaba rihuza amatorero n’imiryango ya Gikirisito bigera kuri 91 ikorera hirya no hino mu gihugu.

Abitabiriye uyu mwiherero bahawe umwanya, batanga ibitekerezo
Prof Rwamasirabo yasabye abayobozi muri AER kwita kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakayigisha abakirisitu babo
Amatorero ya Gikirisitu yiyemeje kwigisha ‘Ndi Umunyarwanda’ mu bayoboke bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages