Ubukwe bw’aba bombi bwakozwe mu bwiru bukomeye bwabereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Amakuru yo kunga ubumwe hagati y’aba bombi agitangazwa ntiyavuzweho rumwe n'abakirisitu b'Itorero Jehovanis, ahanini bishingiye ku kuba uyu muhanuzi asanzwe ari umugabo ufite umugore ariko batandukanye mu buryo bunyuranye n'amategeko.

Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Chris basanzwe bakorana umurimo w’Imana mu Itorero Jehovanis, aho akora nk’umuhanuzi waryo.

Itorero rya Jehovanis mu Rwanda ryashyize Mutesi Josephine ku rwego rw’Intumwa (Apôtre) n’Umushumba mukuru waryo mu 2012 nyuma y’imyaka itanu iri torero rikorera mu Rwanda.

Icyo gihe yasutsweho amavuta, ahita anashimangira ko yahamagawe akiri muto akabanza gushidikanya, ariko nyuma aza kwemera ibyo Imana yamubwiye, anahiga kuzaba nk’abagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya nka Debora.

Itariki Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Christophe bazagarukiraho mu Rwanda mu rugo rushya no gukomeza umurimo w’Imana ntabwo iratangazwa.

Umuyobozi w’Itorero Jehovanis, Apôtre Mutesi Josephine, yambikanye impeta yo kubana akaramata na Pasiteri Christophe ‘Chris’
Umuyobozi w’Itorero Jehovanis, Apôtre Mutesi Josephine, yambikanye impeta yo kubana akaramata na Pasiteri Christophe ‘Chris’
Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Christophe ‘Chris’ mu munyenga w'urukundo ku munsi w'ubukwe bwabo
Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Christophe ‘Chris’ mu munyenga w'urukundo ku munsi w'ubukwe bwabo
Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Christophe ‘Chris’ basanzwe banakorana umurimo w'Imana mu Itorero Jehovanis
Apôtre Mutesi Josephine na Pasiteri Christophe ‘Chris’ basanzwe banakorana umurimo w'Imana mu Itorero Jehovanis

Amafoto: Iyobokamana.com