Iki gitaramo Arsène Tuyi azamurikiramo album yise ‘Umujyi w’Amashimwe’ gitegerejwe ku Cyumweru, tariki ya 20 Gicurasi 2018. Yagitumiyemo Bizimana Patient, Gaby Kamanzi, Irimbere Christian, Shekinah Worship Team y’i Masoro na Shining Stars Family bazamufasha gususurutsa no gufasha abazitabira kujya mu mwuka.
Mu kiganiro na IGIHE, Arsène Tuyi, yakanguriye abantu kwitabira iki gitaramo yise ’Pentecost hymn’ azakora yizeza abantu kuzahaba k’umwuka wo kuramya no kwegera Imana birushijeho binyuze mu kuyiha amashimwe n’icyubahiro.
Yagize ati “Ubutumwa burimo cyane ni ugukangurira abantu kuramya Imana. Hari igihe nkunda kuvuga ngo ‘Umujyi w’Amashimwe’ abantu bakibaza ko ari Kigali mvuga, ariko ahantu hose waba uri hakubera umujyi w’amashimwe, waba uri i Ngororero n’ahandi wajya hose hakubera ah’amashimwe.”
Yakomeje ati “Ni uguhamagarira abantu kuramya Imana. Nimuze twegere intebe y’ubuntu tudatinya kuko Imana ari umubyeyi.”
Arsène Tuyi yavuze ko iyi album ya mbere agiye kumurika igizwe n’indirimbo icyenda, akaba yarifuje kuyisohora ku Munsi wa Pentecôte yizihizanya n’abandi bakirisitu imanuka ry’umwuka wera ku ntumwa za Yesu.
Yavuze ko yifuza kujya amurika album ku munsi nk’uwo buri mwaka, buri imwe mu zizakurikira ‘Umujyi w’Amashimwe’ ikazajya igira izina ryayo ryihariye ariko mu ntego yo gushishikariza abantu kwegera Imana. Muri iki gitaramo kizabera kuri Restoration Church i Masoro kuva saa kumi za nimugoroba kucyinjiramo ni ubuntu.
Album "Umujyi w’Amashimwe” igizwe n’indirimbo icyenda zirimo ‘Umujyi w’Amashimwe’, ‘Calvary’, ‘Wagize neza’, ‘Wampaye umudendezo’, ‘Uri mwiza’, ‘Ikinyejana cyatoranijwe’, ‘Amajwi y’Abacunguwe’, ‘Amagufwa yumye’ na ‘Christ lives in me’. Iyi album ntiriho indirimbo ’Waramutse Rwanda’ yakoranye na Israel Mbonyi kuko yayishyize ku yindi yitwa ’Icyaremwe gishya.’
Arsène Tuyi ugiye kumurika album yabyirutse ari umuririmbyi muri korali y’abana yo muri ADEPR. Nyuma akuze yatangiye guteranira mu Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) muri Paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari naho ari muri iki gihe.
Yabaye muri Shining Stars na Shekinah Worship Team ndetse ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu 2016, Arsène Tuyi yahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane.



















TANGA IGITEKEREZO