Bishop Gatare Shumbusho yitabye Imana ku wa 11 Gashyantare azize uburwayi yivurizaga muri Kenya nyuma y’igihe gito avanywe muri Tanzania aho bwamufatiye.
Uyu mugabo ari mu bakoranye umurimo na Apôtre Dr Paul Gitwaza mu Itorero Zion Temple ryashinzwe ahagana mu 1992.
Bishop Shumbusho yaje kuyivamo akomereza ivugabutumwa mu Muryango East Wind Ministries ukorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, aho yanakoraga mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania.
Itorero yatangije muri Tanzania rizwi nka Zion City Church riyoborwa n’umugore we Apôtre Trice Shumbusho rikaba rinafite icyicaro mu Rwanda ku Kicukiro.
Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, abinyujije kuri Facebook yatangaje ko ababajwe n’urupfu rwa Bishop Shumbusho witangiraga umurimo cyane.
Yagize ati “Bishop Shumbusho yakoranye natwe umurimo w’Imana igihe kitari gito, yari umugabo w’urukundo ndetse n’umutima wagutse. Yitangiye umurimo w’Imana kandi ibikorwa n’imirimo ye ntituzabyibagirwa. Njye n’umuryango wanjye ntituzamwibagirwa kuko yatubereye umugisha ukomeye. Imana imuhe kuruhuka. Imirimo yakoze imukurikire, tuzabonana na we mu gitondo cy’umuzuko.”
Apôtre Dr Paul Gitwaza yihanganishije umufasha we n’abana asize, umuryango we mugari n’itorero rye.
Bishop Shumbusho ufite umuryango mugari mu Rwanda biteganyijwe ko ariho azashyingurwa mu cyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO