00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 33 iminsi ibiri ikomeye mu idini ry’Abayahudi na Isiramu yahuriranye

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 4 October 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu ku wa 4 Ukwakira , Abayahudi bizihizaga umunsi mukuru w’imbabazi zisesuye “Yom Kippour” , Abayisilamu nabo bizihije uw’igitambo “Eid-el-Adha”.
Urubuga La Provence.com ruvuga ko ari ubwa mbere iyi minsi mikuru yahurirana kuva mu myaka 33.
Kuri uyu munsi w’imbabazi zisezuye “Yom Kippour”, Abayahudi bakangurirwa kwambara imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cyo kwiyambura ubwandu bwose ku mutima kugirango bajye gusenga nta cyaha bafite.
Abayisilamu bo Kuri uyu (…)

Abayisilamu bo Kuri uyu wa Gatandatu bijihije umunsi mukuru w’Igitambo “Eid-el-Adha” basangira n’abakene inyama z’intama, ihene, cyangwa ingamiya bibuka Ibrahim wari ugiye gutura umwana we Ish’haq ho igitambo.

Abayisiramu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid El Adha

Ni mu gihe bamwe mu Bayisilamu baturutse hirya no hino ku isi bari mu rugendo nyobokama i Maka aho bagiye kwiyeza. Kuri uyu munsi Abayisilamu bahabwa inyigisho na Imam mu Musigiti hanyuma bakaza gusangira ifunguro.

Mu Rwanda idini rya Kiyahudi ntirikunze kugaragara ariko Abayisiramu bo mu gihugu bakereye kwizihiza umunsi wa Eid El Adha ndetse uwungirije umukuru wabo abakangurira kureka amakimbirane bakimika urukundo.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages