Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu ku wa 4 Ukwakira , Abayahudi bizihizaga umunsi mukuru w’imbabazi zisesuye “Yom Kippour” , Abayisilamu nabo bizihije uw’igitambo “Eid-el-Adha”.
Urubuga La Provence.com ruvuga ko ari ubwa mbere iyi minsi mikuru yahurirana kuva mu myaka 33.
Kuri uyu munsi w’imbabazi zisezuye “Yom Kippour”, Abayahudi bakangurirwa kwambara imyenda y’umweru nk’ikimenyetso cyo kwiyambura ubwandu bwose ku mutima kugirango bajye gusenga nta cyaha bafite.
Abayisilamu bo Kuri uyu wa Gatandatu bijihije umunsi mukuru w’Igitambo “Eid-el-Adha” basangira n’abakene inyama z’intama, ihene, cyangwa ingamiya bibuka Ibrahim wari ugiye gutura umwana we Ish’haq ho igitambo.
Ni mu gihe bamwe mu Bayisilamu baturutse hirya no hino ku isi bari mu rugendo nyobokama i Maka aho bagiye kwiyeza. Kuri uyu munsi Abayisilamu bahabwa inyigisho na Imam mu Musigiti hanyuma bakaza gusangira ifunguro.
Mu Rwanda idini rya Kiyahudi ntirikunze kugaragara ariko Abayisiramu bo mu gihugu bakereye kwizihiza umunsi wa Eid El Adha ndetse uwungirije umukuru wabo abakangurira kureka amakimbirane bakimika urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO