Hagati ya tariki 7-8 Gicurasi 2025, nibwo Aba-Cardinal 133 bakoze amatora yasize hashyizweho umusimbura wa Papa Francis witabye Imana, gusa umwe mu bitabiriye uyu mwiherero yasanganywe telefone rwihishwa.
Ibijyanye n’iri kosa ryakozwe n’umwe mu ba Cardinal bitabiriye uyu mwiherero bikubiye mu gitabo gishya cyiswe ‘The Election of Pope Leo XIV’.
Iki gitabo kivuga ko mu gihe abayobozi ba Kiliziya Gatolika biteguraga gutora, ibyuma by’abashinzwe umutekano byakiriye ubutumwa buvuga ko hari uwinjiranye telefone igendanwa imbere.
Ubusanzwe abitabira uyu muhango wo gutora Papa, baba bararahiye kutagira aho bahurira n’Isi yo hanze, kuko baba bari mu muhezo, bityo bagasiga telefone n’ibindi bikoresho by’itumanaho kugeza igihe umwiherero urangiriye, ushobora no kumara iminsi.
Nyuma y’ubwo butumwa, Aba-Cardinal bose bararebanye bagwa mu kantu, batungurwa no gusanga umwe mu bakuru muri bo afite telefone mu mufuka, ahita ayishyikiriza abashinzwe umutekano nk’uko iki gitabo kibivuga.
Iki gitabo ntabwo gitangaza izina rya Cardinal wakoze iri kosa cyangwa se impamvu yaba yarinjiranye telefone kandi abizi ko ari ikosa rikomeye. Vatican nayo ntacyo yatangaje kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!