00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahishuwe ko hari Umu-Cardinal wafatanywe telefone mu mwiherero wimikiwemo Papa Léo XIV

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 1 March 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Byahishuwe ko mu mwiherero wasize wemeje Papa Léo XIV nk’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, umwe mu ba Cardinal bawitabiriye yafatanywe telefone yari yinjije rwihishwa, ndetse bituma uhagarara by’akanya gato.

Hagati ya tariki 7-8 Gicurasi 2025, nibwo Aba-Cardinal 133 bakoze amatora yasize hashyizweho umusimbura wa Papa Francis witabye Imana, gusa umwe mu bitabiriye uyu mwiherero yasanganywe telefone rwihishwa.

Ibijyanye n’iri kosa ryakozwe n’umwe mu ba Cardinal bitabiriye uyu mwiherero bikubiye mu gitabo gishya cyiswe ‘The Election of Pope Leo XIV’.

Iki gitabo kivuga ko mu gihe abayobozi ba Kiliziya Gatolika biteguraga gutora, ibyuma by’abashinzwe umutekano byakiriye ubutumwa buvuga ko hari uwinjiranye telefone igendanwa imbere.

Ubusanzwe abitabira uyu muhango wo gutora Papa, baba bararahiye kutagira aho bahurira n’Isi yo hanze, kuko baba bari mu muhezo, bityo bagasiga telefone n’ibindi bikoresho by’itumanaho kugeza igihe umwiherero urangiriye, ushobora no kumara iminsi.

Nyuma y’ubwo butumwa, Aba-Cardinal bose bararebanye bagwa mu kantu, batungurwa no gusanga umwe mu bakuru muri bo afite telefone mu mufuka, ahita ayishyikiriza abashinzwe umutekano nk’uko iki gitabo kibivuga.

Iki gitabo ntabwo gitangaza izina rya Cardinal wakoze iri kosa cyangwa se impamvu yaba yarinjiranye telefone kandi abizi ko ari ikosa rikomeye. Vatican nayo ntacyo yatangaje kuri iki kibazo.

Byahishuwe ko hari Umu-Cardinal wafatanywe telefone mu mwiherero wimikiwemo Papa Léo XIV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages