00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yasabye ubuvugizi ku gufungura kiliziya n’insengero zubahirije ibyo zasabwaga

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 25 August 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gukora ubuvugizi kuri kiliziya zimwe zafunzwe ariko zashyize mu bikorwa ibyo zasabaga, avuga ko kuba zarafunzwe bigora kugera ku rubyiruko no kurufasha mu buzima bw’imyemerere n’imyitwarire ikwiye.

Ibi yabivuze tariki ya 23 Kanama 2026, mu gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika, ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika mu bikorwa bigamije kubaka ukwemera, ubumwe n’imibanire myiza.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu gihugu, risozwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Turi abahamya b’amizero ubuvandimwe n’amahoro”, igamije gushishikariza urubyiruko kuba abagira uruhare mu guteza imbere amahoro, ubuvandimwe n’icyizere mu muryango Nyarwanda.

Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’ikibazo, ahubwo ko iyo ruhabwa uburere n’ubwitange rukura rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ati “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”

Yavuze ko Kiliziya ifite uruhare rukomeye mu kugera ku rubyiruko no kurufasha, ariko ko gufungwa kwa zimwe mu kiliziya bituma hari urubyiruko rutakigerwaho n’ubutumwa n’ubufasha byari bisanzwe birugeraho.

Cardinal Kambanda yasabye Minisitiri Utumatwishima kubakorera ubuvugizi kuri iki kibazo, kugira ngo Kiliziya ibashe kongera kwegera urubyiruko mu bice bitandukanye.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi. Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”

Yakomeje avuga ko guzifungura izo byafasha Kiliziya kongera kugera ku rubyiruko, cyane cyane aho usanga hari urubyiruko ruri mu bibazo cyangwa rushobora kwishora mu bikorwa bibangiza.

Ati “Kudufungurira izo kiliziya bizatuma tubasha kubageraho. Hari aho tutakibasha kugera, hari aho tubabazwa no gusanga baramaze kugera kure bishora mu bikorwa bibangiza. Turasaba ko twafatanya kugira ngo tubashe kugera kure.”

Igikorwa cyo kugenzura insengero n’ahandi ho gusengera cyakozwe mu gihugu hose mu rwego rwo kureba niba byujuje ibisabwa n’amategeko, birimo umutekano w’abahasengera, isuku, inyubako zujuje amabwiriza, ibyangombwa ndetse n’ibindi bisabwa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hasuzumwe ahantu ho gusengera harenga 14.000 mu gihugu, muri ho aharenga 8.000, hangana na 70%, hasanzwe hatujuje ibisabwa harafungwa. Icyakora, Leta yasobanuye ko gufunga ahantu ho gusengera bitavuze ko idini cyangwa itorero bifitanye isano na ho byahise bifungwa.

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, nyuma y’ibikorwa bitandukanye byahurije hamwe urubyiruko rusaga 5000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda, ryatangiye kuwa 19 Kanama

Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye ko hakorwa ubuvugizi insengero zujuje ibisabwa zigafungura
Ku wa 23 Kanama 2026 hasojwe Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika, ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika mu bikorwa bigamije kubaka ukwemera, ubumwe n’imibanire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages