Ibi yabivuze tariki ya 23 Kanama 2026, mu gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika, ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika mu bikorwa bigamije kubaka ukwemera, ubumwe n’imibanire myiza.
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu gihugu, risozwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Turi abahamya b’amizero ubuvandimwe n’amahoro”, igamije gushishikariza urubyiruko kuba abagira uruhare mu guteza imbere amahoro, ubuvandimwe n’icyizere mu muryango Nyarwanda.
Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’ikibazo, ahubwo ko iyo ruhabwa uburere n’ubwitange rukura rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Ati “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”
Yavuze ko Kiliziya ifite uruhare rukomeye mu kugera ku rubyiruko no kurufasha, ariko ko gufungwa kwa zimwe mu kiliziya bituma hari urubyiruko rutakigerwaho n’ubutumwa n’ubufasha byari bisanzwe birugeraho.
Cardinal Kambanda yasabye Minisitiri Utumatwishima kubakorera ubuvugizi kuri iki kibazo, kugira ngo Kiliziya ibashe kongera kwegera urubyiruko mu bice bitandukanye.
Ati “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi. Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”
Yakomeje avuga ko guzifungura izo byafasha Kiliziya kongera kugera ku rubyiruko, cyane cyane aho usanga hari urubyiruko ruri mu bibazo cyangwa rushobora kwishora mu bikorwa bibangiza.
Ati “Kudufungurira izo kiliziya bizatuma tubasha kubageraho. Hari aho tutakibasha kugera, hari aho tubabazwa no gusanga baramaze kugera kure bishora mu bikorwa bibangiza. Turasaba ko twafatanya kugira ngo tubashe kugera kure.”
Igikorwa cyo kugenzura insengero n’ahandi ho gusengera cyakozwe mu gihugu hose mu rwego rwo kureba niba byujuje ibisabwa n’amategeko, birimo umutekano w’abahasengera, isuku, inyubako zujuje amabwiriza, ibyangombwa ndetse n’ibindi bisabwa.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko hasuzumwe ahantu ho gusengera harenga 14.000 mu gihugu, muri ho aharenga 8.000, hangana na 70%, hasanzwe hatujuje ibisabwa harafungwa. Icyakora, Leta yasobanuye ko gufunga ahantu ho gusengera bitavuze ko idini cyangwa itorero bifitanye isano na ho byahise bifungwa.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, nyuma y’ibikorwa bitandukanye byahurije hamwe urubyiruko rusaga 5000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda, ryatangiye kuwa 19 Kanama



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!