00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yatanze Noheli ishyitse, abana bigarurira imitima ya benshi (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 December 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Chorale de Kigali iri mu zikunzwe mu Rwanda kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 yakoze igitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols Live Concert’ kibanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu uzwi nka Noheli, abana bacyandikiramo amateka.

Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya 12 cyanyuze abacyitabiriye, bumvise indirimbo zaririmbwe n’amajwi aryoheye amatwi ya Chorale de Kigali, indirimbo zo hanze y’u Rwanda ndetse n’igitaramo cy’abana banditse amateka mashya.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali batangiye igitarambo bazindutse, baririmba indirimbo zituje mu cyiciro cyabanje kigizwe n’indirimbo esheshatu.

Nyuma yo gufata akaruhuko, bagarutse ku rubyiniro baririmba indirimbo zirindwi zo hanze y’u Rwanda, ubundi baha rugari abana baridagadura.

Ubwo abana biga muri Ecole Sainte Bernadette riherereye mu Karere ka Kamonyi, bageraga ku ndirimbo y’Umurundi Pastor Lopez yitwa Imana y’Akandi Karyo, abari bitabiriye igitarambo bose bahise bajya ibicu baririmbana n’abo kugeza irangiye ari na ko bacinya akadiho, Camp Kigali iranyeganyega.

Bakomeje baririramba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa ‘Bonane! Na none dore umwaka urashize,’ abantu bakuba urukweto bajyana n’ijyana y’umurya wa gitari z’abacuranzi b’abahanga ba Chorale de Kigale.

Abitabiriye bati “Bonane, Baturarwanda mwese Bonane, namwe rubyiruko muririmbe mwese, uyu mwaka mushyashya, uzatubere muhire mu byishimo.”

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean de Dieu, yafashe umwanya ashimira abitabiriye igitarambo ndetse yifuriza Umuryango w’Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Yakomeje ashimira kandi abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu bitabiriye iki gitaramo, anashimira Imana ikomeje kubashoboza uko umwaka utashye.

Ati “Ndashimira Imana idushoboza ibi, iyo urebye abantu bari aha bafite imirimo myinshi ariko iyo idushoboje tugakora ibintu nk’ibi ni iby’agaciro.”

Uyu muyobozi yijeje ko iki gitaramo kizakomeza gukorwa kugeza Isi irangiye kuko ari byo chorale yabo yiyemeje.

Ati “Isi izarinda ishira kiriya cyumweru tukibakoreraho igitaramo. Mu by’ukuri twumva twifuza ko muzajya mutaha mufite ibyishimo bizagera kuri Noheli, mukanabitangirana umwaka utaha.”

Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Sanlam Allianz yabanye na bo guhera muri 2013, Horizon Express yabanye na bo guhera mu 2016, Uruganda rwa Skol Brewery, Event Factory n’abandi.

Umuyobozi wa Event Factory, Makuza Celestin, yashimangiye ko bahisemo gukorana na yo mu rwego rwo gushyigikira igitarambo cyayo.

Ati “Twavuze duti niba tutazi kuririmba reka tubafashe mu byo tuzi. Ibyo tuzi rero ni ugutegura, ni ukubaka kandi nibidushobokera turifuza ko ubu bufatanye buzakomeza.”

Muri iki gitaramo kandi hakusanyijwe inkunga igamije gufasha Umuryango wa SOS wita ku bana, aho iyo nkunga igamije gukura abana mu muhanda.

Igitaramo cyapfundikiwe Saa Yine n’imota 25, abacyitabiriwe bagifite inyota yo gukomeza kumva amajwi meza y’abagabo n’abagore b’iyi korali.

Biteganyijwe ko igitaramo nk’iki cy’umwaka utaha kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026. Ushaka kureba andi mafoto y’iki gitaramo wanyura aha.

Chorale de Kigali yijeje ko izakomeza gukora igitaramo kibanziriza noheli kugeza Isi irangiye
Ibyishimo byari byinshi kuri Nick umenyerewe muri Sinema nyarwanda
Abana biga muri Ecole Sainte Bernadette, bakoze amateka mu gitaramo cya Chorale de Kigali
Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa akurikiye imiririmbire y'abana bato
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari mu bayobozi bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Hari abahitagamo gufata amashusho azajya abakumbuza uyu munsi w'umunezero
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali baririmba mu majwi ahanitse
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali batanze Noheli ku bakunda indirimbo zayo
Banyuzagamo buri umwe akagaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba
Chorale de Kigali ifite itsinda rigari riyicurangira ririmo n'abazungu
Abacuranzi babikora bari no gusoma amanota y'indirimbo
Umutoza w'indirimbo wa Chorale de Kigali na we yakoze akazi katoroshye
Abagabo ba Chorale de Kigali bagaragaje ubuhanga bwabo
Igitaramo cya Chorale de Kigali cyitabiriwe n'abatari bake
Iki gitaramo cyibanziriza noheli kibaye ku nshuro ya 12
Igitaramo gitaha giteganyijwe kuri 20 Ukuboza 2026
Chorale de Kigali imaze kwandika izina mu Rwanda
Chorale de Kigali yatanze Noheli ishyitse
Igitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Chorale de Kigali yasoje ibyina indirimbo zitandukanye
Igitaramo cyongeye kubera muri Camp Kigali nyuma y'igihe kinini
Abacuranzi bagiye bahabwa umwanya bakagaragaza ubuhanga bwabo

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages