Ikimenyetso cyo kubatizwa ku bizera gishingira ku mukoro Yesu Kirisitu yasigiye abigishwa be, ubwo yabasabaga kujya mu mahanga yose bakigisha abantu ubutumwa bwiza no kubatiza ababwemera.
Mu gitabo cya Matayo 28.19 hagira hati ‘‘Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera.’’
Kuva mu myaka yo hambere ubutumwa bwaramamajwe ndetse n’abemeye bakabatizwa.
Amadini abatiza abayoboke mu buryo butandukanye, usanga ayifite akoresha Yorodani cyangwa agatira piscine zabugenewe mu gihe hari nakishakisha yifashisha inzira y’ibiyaga, imigezi y’amazi atemba n’ibidendezi rimwe na rimwe usanga birimo ay’ibirohwa.
Kubatiriza mu mazi menshi hari abagaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu ndetse akaba yakanduriramo indwara zirimo n’impiswi.
Bamwe mu barokore babatijwe mu mazi menshi basobanura ko nta mpungenge baterwa n’aya mazi kuko bizera ko ‘Yesu ayeza’.
Umwe yagize ati ‘‘Yesu yabatirijwe muri Yorodani kandi ntiyari amazi y’urubogobogo. Byose byezwa no gusenga, amazi wabatizwamo uka yaba asa kose iyo wizeye Yesu arayeza.’’
Undi yagize ati ‘‘Ushobora kubatizwa mu mazi asa neza cyane ariko mu mutima wawe ukiri umunyabyaha, ukaba wakwandura cyangwa ukayavamo ugafatwa n’indwara zitandukanye zirimo n’izo mpiswi. Hari igihe wanabatirizwa mu mazi asa nabi wizeye mu mutima wawe ko Yesu afite ubushobozi bwo kuyahindura urubogobogo, waba urwaye ukavamo uri muzima. Burya byose byezwa n’amaraso ya Yesu.’’
Nubwo hari abizera ko niyo babatizwa mu mazi mabi, bayasengera Yesu akayahindura meza, hari n’abazinutswe burundu badakozwa kuyajyamo.
Niyonshuti Moïse wo mu Karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko we n’abandi bamaze amezi atatu bigira kubatizwa ariko bakaza kwisubiraho ku munota wa nyuma.
Yagize ati ‘‘Bagiye kutubatiriza mu mugezi wa Yanze hepfo ya Nyabugogo, mbonye ukuntu amazi asa yuzuyemo ibyondo n’ibindi bintu bibi ndakata ndataha.’’
Abashumba basanga ari nk’ikizira kubatirizwa mu biziba
Umushumba wa Bethesda Holy Church mu Rwanda, Bishop Rugamba Albert, yatangarije IGIHE ko bidakwiye ko abantu babatirizwa mu mazi y’ibirohwa.
Yagize ati ‘‘Ibyo bintu rwose sibyo ntibikwiye ko abantu babatiriza mu mazi asa nabi y’ibirohwa kuko abo bababatiza bashobora kwanduriramo indwara zitandukanye kandi nabo (pasiteri n’abandi) babatiza ntizabasiga.’’
Yakomeje avuga ko itorero ayoboye ribatiriza mu mazi asa neza. Ati ‘‘Nubwo tudafite aho kubatiriza iwacu, ntibitubuza kubatiriza mu mazi asa neza. Turagenda tugashaka ahantu hari piscine isukuye akaba ariho tubatiriza.’’
Pasiteri Habyarimana Désiré wo mu Itorero rya ADEPR yavuze ko adashyigikira igitekerezo cyo kubatiriza mu mazi mabi.
Ati ‘‘Kubatiza mu mazi asa nabi ndabinenga cyane ntibikwiye. Abantu bakwiye kubatiza mu mazi asa neza mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’amabi.’’
Mu madini n’amatorero y’abarokore, imwe mu nkingi y’imyemerere yabo ni umubatizo wo mu mazi menshi. Ariko kandi usanga zimwe mu nsengero zayo madini badafite aho kubatiriza abayoboke babo hazwi nka ‘Yorodani’ ibi bigatuma bajya kubatiriza mu mazi atemba cyangwa mu bidendezi.



















TANGA IGITEKEREZO