Karemera yatowe kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2019, mu nama yabereye kuri Bethanie Hotel mu Karere ka Karongi.
Karemera yavukiye i Gahini hafatwa nko ku gicumbi cy’Itorero Angilikani mu Rwanda. Ni umukiristo watangiye ubutumwa mu 1984 atangirira muri Uganda, akomereza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere yakuye muri Uganda Christian University ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye n’iyobokamana yakuye muri Kaminuza ya Makerere.
Yari asanzwe ari umunyamabanga Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda ari na we ushinzwe ibikorwa by’iryo torero.
Karemera asimbuye Musenyeri Nathan Rusengo Amooti wayoboraga diyosezi ya Cyangugu.
Inama y’abepiskopi kandi yemeje ko Musenyeri Muvunyi Louis aba umuyobozi wa Kaminuza y’iryo torerero iri hafi gufungura imiryango i Kabuga mu Karere ka Gasabo, hanyuma ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kigali agasimburwa na Musenyeri Amooti.
Musenyeri Karemera azimikwa tariki 15 Nzeri 2019 muri Diyosezi yahawe kuyobora ya Cyangugu naho Musenyeri Amooti yimikwe tariki 18 Kanama uyu mwaka.





Ibitekerezo 0