Byagarutsweho ubwo Women Foundation Ministries/Noble Family Church yatangizaga ku nshuro ya 19 umunsi wo gushima Imana “Thanksgiving in Action 2025”.
Apôtre Alice Mignonne Kabera yavuze ko rwego rwo kugira uruhare mu buzima bw’abana, Women Foundation Ministries yashyizeho urugo mbonezamikurire bise ‘Feed my sheeps center’ rukoresha arenga miliyoni 100 Frw buri mwaka kandi rwagize uruhare runini mu gukura abana bagera ku 1000 mu mirire mibi.
Ati “Icyo dushaka si uko abana baba mu mutuku, icyo dushaka ni uko biba amateka tukajya tujya gufasha ibindi bihugu. Ntabwo ari ukuvuga ngo uyu munsi bawuvuyemo bawugarukamo, ahubwo gahunda ni uko twese dushyize hamwe twakora ibishoboka byose ba nyina b’abana bakajya gukora.”
Ku bufatanye n’abakirisitu babarizwa muri Noble Family Church kuri uyu munsi hatanzwe miliyoni 30 Frw zizafasha urwo rugo mbonezamikurire.
Mu kwizihiza uyu munsi kandi Women Foundation Ministries yafashije imiryango igera kuri 200 yahawe ibirimo ibiribwa birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’ibitenge.
Yavuze ko abana barerwa muri urwo rugo na ba nyina bagiye bafashwa bakubakirwa ubushobozi bwo gukora no kwiteza imbere kuko benshi wasangaga ari ba ntaho nikora.
Apôtre Mignonne Kabera igikorwa cya Thanksgiving ari igikorwa kijyana n’icyerekezo cy’igihugu gishyira imbere umuturage kuko nabo ari byo bagenderaho.
Ati “Ni igikorwa navuga ko gifite ahantu gihurira n’umurimo w’Imana ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cyane cyane ko dushingira kuri Kristo. Iyo tureba ibikorwa byose kristo yakoraga, impuhwe yagiraga nubwo koko yashakaga ko abantu batarimbuka, wabonaga ko ashaka ko abantu babaho neza bakiri inaha. Bakabaho ubuzima bwuzuye, ubuzima bw’umwuka ndetse n’uburyo bufatitse ukabaho nk’uko bikwiriye.”
Kuri uyu munsi kandi Apôtre Mignonne Kabera yagaragaje ko itorero ryaguriye inzu umwe mu bakirisitu utari ufite aho kuba.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yashimye Women Foundation Ministries ku bikorwa byiza bakora.
Nizeyimana Sophia uheruka kubakirwa inzu na Women Foundation yavuze ko yari mu buzima bubi ariko kuri ubu byamaze guhinduka.
Ati “Nari ndi mu buzima bubi ntabasha kuvuga ngo mbirangize, nakoze byinshi ngira ngo aho ngera biranga ndetse byari bigiye kuba ngombwa ngo ntandukane n’umugabo, umwe ajye iwabo n’undi iwabo kubera ubukene no gusohorwa mu nzu. Ariko ngeze muri Women Foundation Imana ingirira neza umushumba Imana imugirira neza.”
Biteganyijwe ko ku wa 29 Ugushyingo 2025, haba umwiherero w’abashakanye ugenewe gusa abantu batumiwe.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!