Uyu musore utatangajwe amazina ye, ari mu maboko ya Polisi aho ashinjwa kuba yarakoreye iyicarubozo umugore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yavugaga ko arimo kumusengera yarangiza akamusukaho amakara ashyushye mu bitugu avuga ko arimo gutwika abadayimoni bamurimo.
Yivugira ko yirukana abadayimoni akoresheje umuriro, ibi ngo akabikora mu izina rya Yesu, aho yirukana abadayimoni akabohereza mu mbabura iriho amakara bagashya.
Mu kiganiro yagiranye na TV1 mbere y’uko atabwa muri yombi na Polisi yagize ati "Uwahamagara inzoka , uwahamagara nyabingi , uwahamagara ibitega mu izina rya Yesu ikikurimo kikuvemo ndayiterura nkajugunya mu itanura, kugirango wa mudayimoni ave ku isi agende. Umusazi nawe iyo muvuye, nkabona muryamisha hasi, nkamumenaho amazi nkazana imbabura nkayimutereka hejuru [...] agahita ahaguruka noneho nkavura umuntu muzima .”
Akomeza avuga ko umugore bivugwa ko yatwitse mu bitugu ubwo yamusengeraga , atabyemera, dore ko ngo yamukuye mu isoko ryo ku Mulindi, atitira yenda gupfa, ngo Imana ikamubwira ko ajya kumuvura kandi ubushye afite mu bitugu Imana yabwomoye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali , Supt. Modetse Mbabazi yatangarije TV1 ko uyu mugabo na nyina bafashwe na Polisi bakurikiranweho icyaha cy’iyicarubozo, asaba abayobozi b’inzego zibanze kuba maso ,bakagenzura ibikorwa bibera aho bayobora kandi bagatanga amakuru.
Yagize “Byabaye ngombwa ko uwakorewe iyicarubozo ajyanwa kwa muganga , hanyuma abakoraga biriya bintu by’iyicarubozo bashyikirizwa ubutabera. Abayobozi b’inzego zibanze bagomba kugira icyo bakora kugirango ibikorwa nka biriya bidakomeza gukorwa ."
Uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ngo agiye gusubizwa mu bitaro byita ku bafite ubu burwayi , nubwo yari yarahatorotse akaza aho bamusengera nkuko byemejwe n’umuyobozi w’umudugudu Mukasekuru Jean d’Arc .



















TANGA IGITEKEREZO