Byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu yahuje abagera kuri 42 bahagarariye amatorero ya ADEPR, Apostolique, Anglican, Methodist n’Ababatisita (UEBR). Bakaba barongerewe ubumenyi n’Umuryango wa Gikirisitu witwa Life In Abundance (LIA) hagamijwe ko baba aba mbere mu bikorwa bizana impinduka aho batuye.
Mahirwe Obadias uyobora LIA mu Rwanda yavuze ko bifuza ko amatorero afasha abayoboke bayo kugera ku iterambere ryuzuye rya roho n’iry’umubiri.
Ati “Twifuza ko bajya mu bikorwa byo kwizigamira bakita ku gufasha abatishoboye, bajye mu burezi bafashe abana batiga bashobore kwiga amashuri, mu buzima bashishikariza abantu kwishyura mituweli noneho no mu mibanire myiza n’abandi barebe ingo zitabanye neza bazifashe kubana neza nk’abantu b’Imana.”
Bamwe mu bahuguwe bavuze ko bungutse byinshi bigiye gutuma bahindura imikorere.
Mukareta Julienne ati “Nari nsanzwe numva nakora uko mbishaka ntegereje kwigira mu Ijuru gusa, ariko ubu navuye mu bujiji nsobanukirwa ko ngomba kwita ku iterambere ryo mu rugo rwanjye ndetse n’iry’aho ntuye. Iwanjye mu rugo ngiye gutangira kwizigamira nzigamira n’abana, ngiye guhindura ubuzima iwanjye nimakaza isuku kandi ntangira mituweli ku gihe.”
Rukundo Eric we yavuze ko agiye kwita ku kubyaza umusaruro umwuga wo kubaka yigiye i Iwawa ubwo yari yaragiye kugororwa.
Ati “Ndi umwe mu bavuye Iwawa kandi nahigiye umwuga wo kubaka. Inyigisho twigiye hano zamfashije gufunguka mu mutwe numva ko ngomba gutezwa imbere n’uyu mwuga nzi. Ngiye kuwubyaza umusaruro kugira ngo mbeho neza n’umuryango wanjye ubeho neza.”
Abahuguwe basabwe kujya gusangiza ubumenyi bahawe abo mu matorero bahagarariye kandi bakibuka ko bakwiye kuba aba mbere mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza mu ngo zabo n’aho batuye. Basabwe gukumira imirire mibi mu ngo zabo n’indwara zikomoka ku isuku nke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!