00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse igitabo kivuga ko Yezu yarongoye Magdalena bakibaruka babiri

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 14 November 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Igitabo gishya cyashyizwe ahagaragara mu mujyi wa London mu Bwongereza ku wa gatatu kigaragaza ko Yezu yari yararongoye Mariya Magdalene bakabyarana abana babiri cyateje urujijo n’impaka ku bakirisitu.
Simasha Jacobovici na Prof. Barrie Wilson banditse icyo gitabo kitwa “The Lost Gospel” (Ivanjiri yazimiye ) bavuga Yezi ko atigeze abambwa kandi akaba ayari afite umugore bagendeye ku busemuzi bakoreye inyandiko ya cyera yari ibitse mu isomer ry’u Bwongereza.
Bemeza ko icyo gitabo (…)

Bemeza ko icyo gitabo gihishura ukuri ku muryango wa Yesu ndetse n’umugore we Mariya Magadaleine, kikavuga ko bari bagiye guhotorwa n’ubutegetsi bw’Abaromani kubera imbaraga bari bafite.

Aba banditsi bavuga ko banditse « The Lost Gospel » bibatunguye.
Bati « Twiyicariye mu isomero ryo mu Bwongereza twabonye igitabo mu mukungugu kivuga ku buzima bw’imyaka myinshi ya Yesu bwari bwarabuze. »

Abo bagabo bavuga ko ibyo banditse ari amateka ya Yesu bavumbuye avuga ko yashatse, agakora imibonano mpuzabitsina ndetse akanabyara abana kimwe n’abandi bagabo bose.

Bagira bati « mbere yo kuturwanya cyangwa kwemera ibyo tuvuga mu menye ko ntawe tugambiriye gupfobya imyizerere ye .Turimo kuvuga amateka, inkuru y’ibyo twabonye »

Muri Bibiliya uyu Mariya Magadaleina bavuga ko yashakanye na Yesu ni umugore wari umusambanyi ariko Yesu akamukiza bagiye kumutera amabuye

Bibiliya ivuga ko Mariya yaje kugaragaza ko yubaha kandi agakunda Yesu amusuka umubavu ku birenge akabihanaguza umusatsi we.

Handitse ko Maruya Magdalene yari ari munsi y’umusaraba Yezu abambwa kandi ari nawe watangarije intumwa ze ko yazutse.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages