Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2019 aho Abakirisitu benshi barimo abagabo, abagore, urubyiruko n’abihayimana bitabiriye icyo gikorwa ‘gitagatifu.’ Ni umunsi ufatwa nk’uwo Yezu yapfuyeho, akazuka nyuma y’iminsi itatu ari nabwo hizihizwa Pasika.
Batangiriye urugendo kuri Cathédrale ya Butare banyura ku Itaba batunguka mu Rwabuye bagaruka mu mujyi wa Huye, banyura ku isoko no mu Cyarabu basubira kuri cathédrale. Bakoreshaga amasengesho n’indirimbo z’ishavu.
Muri iyo nzira y’umusaraba hari umugabo wakinnye ari Yezu, yambaye ikanzu yera, ahetse umusaraba afite imisatsi myinshi anatamirije ikamba ry’amahwa ku mutwe. Yakorerwagaho ibimenyetso byo kumukubita ariko atababazwa, kuko icyatangwaga ari ubutumwa bushushanya ububabare Yezu yaciyemo.
Abiyise abasirikari bagendaga bamukubita, agwa ubugira gatatu nk’uko bivugwa muri Bibiliya. Hari aho bakinnye Yezu ahura na nyina Bikira Mariya n’abagore bamuririraga ndetse hari n’uwakinnye yitwa Simoni wamwakiye umusaraba.
Bageze kuri Cathédrale ya Butare aho basoreje, uwakinnye ari Yezu yatangiye kubambwa. Uwo mugabo yabwiye itangazamakuru ko uwo mukino umufasha kubaho agera ikirenge mu cya Yezu no kwitwararika yirinda ibyaha.
Ati “Icya mbere mba numva mbikunze kandi mba numva ko bifasha abandi nk’uko nanjye bimfasha kuko na nyuma yo gukina inzira y’umusaraba nkomeza kwitwara neza nirinda gukora ibibi kugira ngo abantu batambona bakavuga ngo dore wa mugabo wakinnye nka Yezu ari mu byaha.”
Bamwe mu bakirisitu bitabiriye iyo nzira y’umusaraba bavuze ko ibibutsa ububabare Yezu Kristu yagize bikabongerera imbaraga.
Umwe yagize ati “Njyewe ndababara nkanarira iyo nibutse uko Yezu yababajwe ajya kuducungura […] bimfasha kwihana no kwirinda kongera gukora ibyaha kandi bikanyongerera imbaraga mu bukirisitu.”
Padiri muri Diyosezi Gatolika ya Butare, Rwirangira Pierre Celestin, yavuze ko inzira y’umusaraba yibutsa abakirisitu ko bakwiye kwihanganira ibibabaho ku isi.
Ati “Igisobanuro ni uko ubuzima bwacu harimo akababaro tugomba kwakira; Yezu Kristu wari Imana akaza akaba umuntu yaje kutwerereka ko iyo nzira tugomba kuyinyuramo kuri iyi si kugira ngo tuzaronke ubugingo bihoraho.”
Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakirisitu Gatolika mu gihe baba bitegura kwibuka urupfu n’izuka rya Yezu Kristu ku munsi Mukuru wa Pasika.


















TANGA IGITEKEREZO