00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Gahini hatangijwe igiterane nyobokamana gishingiye ku bitangaza byabaye mu myaka ijana ishize (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 September 2023 saa 09:54
Yasuwe :

Abasaga 10.000 bateraniye ku Musozi wa Gahini mu giterane ngarukamwaka kigamije kugarura benshi ku butumwa bwiza no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana.

Ni igiterane kigamije kugira Gahini ahantu h’ubukerarugendo nyobokamana hashingiwe ku bitangaza byagiye bihabera mu myaka yatambutse.

Iki giterane cy’iminsi itatu cyatangiye ku wa Gatatu, tariki 6 Nzeri 2023. Abacyitabiye biganjemo abaturutse mu Rwanda, Uganda ,Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ugeze i Gahini bakubwira amateka anyuranye ajyanye n’imyemerere arimo ‘Urukuta rw’Ibitangaza’, ’Inzu y’Ubumwe’, ‘Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu’ n’amateka y’ububyutse bwakwiriye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ububyutse bwa Gahini buhera mu 1936, ubwo imbaraga z’Imana zamanutse ahantu hose zigakangaranya abanyabyaha, benshi bakemera kwihana, izo mbaraga zinakwira Afurika y’Iburasirazuba.

Urukuta rw’Ibitangaza rwagaragaye mu 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n’uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by’amacakubiri.

Ubwo yatangizaga igiterane cy’ububyutse, Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko icyo giterane cyabanzirijwe n’ibiterane hirya no hino muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro aho abantu bihannye ibyaha ari benshi.

Yavuze ko bamwe bavuye mu gukoresha ibiyobyabwenge, abandi baretse amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Intego y’Igiterane igira iti “Nimutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye”. (Abaroma 12:1).

Igiterane cy’iminsi itatu kizarangwa n’umwanya w’ubutumwa, guhimbaza Imana, guhana ubuhamya no gusenga hasengerwa ibyifuzo bitandukanye.

Umwe mu bafite ubumuga yishimana na bagenzi be bitabiriye igiterane i Gahini
Itangizwa ry'iki giterane ryaranzwe n'akarasisi
Ubwo abitabiriye bacinyaga akadiho bashima Imana
Musenyeri Gahima Manasseh yashimye abitabiriye, abasaba kubyaza umusaruro iki giterane
Hitabiriye abantu batandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga
Hakozwe akarasisi, bashimira Imana ku byiza ikomeje kubagezaho
Bafatanyije gushima Imana mu ndirimbo
Imwe mu nzu zakorewemo ivugabutumwa rya mbere i Gahini iracyahari
Uru rukuta rw'ibitangaza rwasadutse mu 2004 nyuma y'amakimbirane yari mu itorero
I Gahini hafatwa nk'ahantu ho gukorera ingendo nyobokamana mu Itorero Angilikani
Byitezwe ko iki giterane kizasiga benshi bihannye bagasubira ku nzira y'agakiza
Iki giterane cyitabiriwe n'abasaga ibihumbi icumi baturutse imihanda yose
Abakiristu baturutse hirya no hino mu Rwanda bitabiriye
Ibibumbano bya bamwe mu bamisiyoneri ba mbere i Gahini biragaragara
Gahini ni ho ububyutse mu Itorero Angilikani bwatangiriye
Mu bitabiriye harimo abavuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika
Muri iki giterane bamwe barihannye, bakira agakiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages