Iki igiterane ngarukamwaka cy'ivugabutumwa muri 2017 cyahawe inyito igira iti "Abagore twese hamwe: "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi". Biteganyijwe ko kizajya kiba guhera saa kumi kugeza saa tatu z'umugoroba, kuva ku itariki ya 08 kugeza ku ya 11 Kanama 2017, mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Abazitabira iki giterane cy'ivugabutumwa, bazaganirizwa n’abagore b’inararibonye, barimo Eliane Isaac, uturuka muri Canada; Grace Serwaga, uturuka mu Bwongereza; Kathy Kiuna, uturuka muri Kenya. Abo bose bakazakirwa n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Umunezero Alice Mignone Kabera.

Uko umwaka utashye Women Foundation Ministries itegura iki giterane cy’Ivugabutumwa gitumirwamo abagore mu nzego zitandukanye, barimo abakora muri Leta n’Imiryango itayegamiyeho, mu butegetsi bwite bwayo, abikorera ku giti cyabo; bose baturutse mu Ntara zigize u Rwanda n’ibihugu birukikije nk’u Burundi, Uganda n’ahandi.

Iki giterane cyateguwe na Women Foundation Ministries kizajya cyerekanwa imbonankubone ku bitangazamakuru by'amashusho bitandukanye birimo BTN Canada, ibyo mu Rwanda ndetse no ku mbuga za Facebook na Youtube.

Women Foundation Ministries ni Umuryango w’Ivugabutumwa rya Gikirisitu washinzwe muri 2006, ukorera ku Isi hose ariko icyicaro cyawe gikuru kikaba cyubatse mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umugi wa Kigali. Ugendera ku mvugo igira iti “Kubaka Umuryango binyuze ku bushobozi bw’umugore”.

Uyu muryango ufasha abagore ukoresheje “Ivugabutumwa Bwiza: Ijambo ry’Imana” gukira amarangamutima apfuye kugira ngo barusheho kwiyubakamo ubushobozi n’icyizere kibageza ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu birambye by'ingo zabo.

Amafoto yaranze iki giteranye mu bihe byashize

Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Umunezero Alice Mignone Kabera
Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Umunezero Alice Mignone Kabera
Apôtre Alice Mignone Kabera ari mu bavugabutumwa b'abagore bayoboye abakirisitu benshi
Apôtre Alice Mignone Kabera ari mu bavugabutumwa b'abagore bayoboye abakirisitu benshi