Umubiri w’uyu mutagatifu wataburuwe mu mva aho yari ashyinguwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Francisco w’Assise, iri mu Butaliyani mu mujyi wa Assise. Ibisigazwa bye ni ubwa mbere bigiye ahagaragara nyuma y’imyaka igera kuri 800. Yapfuye mu 1226.
Uyu muhango wakozwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubwo babanje gukusanya ibisigazwa birimo amagufwa bayajyana mu buvumo bw’iyi Bazilika. Nyuma kuri uwo munsi hakozwe amasengesho y’umugoroba, aho abafurere 300 bari mu masengesho yo gushimira Imana.
Uyu mutagatifu wahimbwe ‘Poverello’ bisobanuye umugabo ukennye, yibukirwa ku kuba yaravukiye mu muryango ukungahaye cyane ariko we akanga ubutunzi ahubwo akiberaho nk’umukene ndetse akisanisha na bo cyane.
Mu 1979, Papa Yohani Pawulo II yagize Francisco w’Assise umurinzi w’ibidukikije n’uw’inyamaswa. Papa Francis na we yigeze kuvuga uburyo yahisemo iri zina, agendeye ku buryo yari yariyemeje kubaho ubuzima bwa gikene, agakunda amahoro n’ibidukikije.
Mu 1219, ubwo intambara ya croisade yari irimbanyije, Mutagatifu Francisco w’Assise yagiye ku rugamba kubonana na Sultan al-Kamil wa Misiri, amusaba ko yakwakira Kristo ndetse agahagarika intambara kugirango haboneke amahoro.
Nyuma y’urupfu rwe mu 1226, hashyizweho itegeko ribuza ko umubiri we ushyingurwa ahagaragara kuko bashoboraga kuwiba. Icyo gihe yashyinguwe mu mva y’icyuma, ashyirwa mu buvumo bwa basilica ndetse yaje gutahurwa mu 1818. Ibisigazwa bye byongeye gushyirwa ahagaragara mu 1978, aho abari bemerewe kureba umubiri we bari bake kandi bakaba intoranywa.
Kugeza ubu, ibisigazwa by’umubiri we byemerewe gusurwa na buri wese ubishaka kugeza tariki 22 Werurwe 2026. Ubisuye asobanurirwa ubuzima bwamuranze, dore ko yari umuhungu w’umukire wacuruzaga imyenda ariko we akishimira kubaho ubuzima bwa gikene.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!