00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ijuru ni Iryawe’, igitabo cyafasha ugisomye kugira ibyiringiro byuzuye byo kujya mu ijuru

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 April 2017 saa 08:13
Yasuwe :

Sebanani Christophe, umuyobozi mukuru w’umuryango Shining Family Ministries, yasohoye igitabo cyitwa ‘Ijuru ni Iryawe’ avuga ko gikuraho urujijo ku bijyanye no kujya mu ijuru mu gihe benshi bifuza kujyayo nyamara bagishidikanya bibaza niba bazajyayo koko cyangwa bazarimbuka.

Muri iki gitabo asobanura icyaha icyo ari cyo n’uburyo cyejejwe, ibirebana n’amategeko y’Imana, ukwihana n’agakiza Bibiliya ivuga, kuvuka ubwa kabiri icyo bivuze, uburyo Imana yagize abantu abera nka yo, uburyo Imana yahaye abantu ijuru bidakuka n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Sebanani yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo kwandika anavuga ko izi ngingo yazibanzeho kubera ko benshi bazibeshyaho bikaba byababuza kujya mu ijuru kandi mu by’ukri babishaka.

IGIHE: Twagira ngo usobanure impamvu uhamya ko ibiri muri iki gitabo bishobora gutanga ibyiringiro byuzuye byo kubona ijuru nk’uko igitabo cyitwa.

Sebanani: Iyo umaze gusoma iki gitabo, urujijo rwose rushiraho maze ibyo witaga amayobera matagatifu bigashira nuko umutima wawe ukabona ibyiringiro byuzuye byo kujya mu ijuru 100%.

IGIHE: Ko kujya mu ijuru ubusanzwe bivugwa ko bitoroshye ndetse inyigisho zivuga ko riharanirwa n’abazarijyamo bakaba bake, inyigisho zawe zikomoka he?

Sebanani: Nzikomora muri Bibiliya; ni ukuri kw’ijambo ry’Imana. Ukuri n’ihishurirwa biri muri iki gitabo birahura neza n’uko abatubanjirije bari bafite, ndavuga intumwa za Yesu Kirisito.

IGIHE: Uko kuri n’ihishurirwa uvuga wabikuye he? Ni Tewolojiya idasanzwe wize?

Sebanani: Uko kuri n’ihishurirwa bishingiye ku ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya. Ntabwo ari Tewolojiya, ntabwo naryamye ngo nerekwe, ariko Umwuka wera yaransanze ansobanurira ubwiru buri muri Bibiliya.

IGIHE: Ihishurirwa uvuga riri muri icyo gitabo hari abo rimaze kugeraho na bo bakamenya ko ijuru ari iryabo koko?

Sebanani: Yego barahari. Hari abantu batandukanye bamaze kuvirwa n’umucyo ku bw’ihishurirwa riri muri iki gitabo, harimo abayobozi b’amadini bake ndetse n’abayoboke babo; numvise bashima Imana ku bwacyo, nubwo bambwiraga ko gikomeye kuko kirimo amwe mu masomo batasobanukirwaga gusa bavuga ko cyari gikenewe cyane. Ubuhamya n’umunezero by’umuntu umaze kugisoma biri mu bintu bisigaye binshimisha mu buzima. Gusa ntikiragera kuri benshi ariko nibakimenya bakagisoma, mu gihe gito umucyo mwinshi uzabarasira ndetse n’ububyutse butigeze bubaho ndahamya ko iki gitabo kibuzanye.

IGIHE: Watubwira nk’isomo rimwe mu yo wahishuriwe ryemeza abantu ibyo uvuga?

Sebanani: Muri Bibiliya hari icyanditswe kiri mu rwandiko rwa kabiri rwandikiwe ab’i Korinto (2 abakorinto 5:21) havuga ngo “Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’ Imana.”

Uyu utarigeze kumenya icyaha ni Yesu Kirisito. Imana yamuhinduye kuba icyaha afata umwanya wacu kuko twavutse turi icyaha nuko natwe duhinduka gukiranuka kw’Imana. Yabazweho ubunyacyaha bwacu natwe tubarwaho ubukiranutsi bwe. Iri somo rivuga ko twahindutse gukiranuka kw’Imana, bivuze ko twakiriye kwera kwayo, nararicukumbuye cyane. Abantu bose iyo barigezeho muri icyo gitabo baratangara, bahita bahishurirwa ko intego yazanye Yesu mu isi yagezweho koko, nuko bakagira umunezero mwinshi.

IGIHE : None se urashaka kuvuga ko abantu bose bazajya mu ijuru ?

Sebanani : Impamvu y’iki gitabo ni ukubisobanura kuko kigufasha kugira ihishurirwa rituma wakira iryo juru ryabonetse. Naho ubundi abantu bose ntibazajya mu ijuru kuko hari abayobye inzira.

IGIHE: Ubu icyo gitabo kiboneka he ku muntu ugishaka ?

Sebanani: Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas mu mujyi wa Kigali ariko nditegura kukigeza no mu zindi nzu zicuruza ibitabo muri iki gihugu no hanze yacyo. Igitabo ‘Ijuru ni Iryawe’ kizahindurwa mu ndimi nyinshi ariko ubu kiri kuboneka mu Kinyarwanda. Ndateganya kukimurika muri Kamena uyu mwaka.

IGIHE: Urakoze

Sebanani: Namwe murakoze cyane.

Sebanani Christophe, Umwanditsi w'igitabo "Ijuru ni Iryawe"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages