Ni ikoraniro mpuzamahanga rizamara iminsi itatu kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, rikazabera muri Stade Amahoro.
Rizitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 40, harimo abarenga 3.000 bazaturuka hanze y’u Rwanda, aho bazava mu bihugu 20 bitandukanye harimo abarenga 1.500 bazaturuka muri Amerika.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, yavuze ko uretse ibikorwa byo gusenga, abazitabira iri koraniro biteganyijwe ko bazanakora ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, ashimangira ko ari iyobokamana rinashyigikira ubukerarugendo.
Migambi yagaragaje kandi ko mu rwego rwo guteza imbere igihugu biteganyijwe ko iri koraniro rizinjiza arenga 3.400.475$ ashobora no kwiyongera.
Ati “Iri koraniro mpuzamahanga ntabwo ari inyungu ku banyamuryango b’Abahamya ba Yehova gusa ahubwo ni inyungu no ku muryango nyarwanda. Biteganyijwe ko igihugu kizinjiza arenga miliyoni 3,4$ binyuze mu bikorwa na serivisi bitandukanye kandi amahoteli akazinjiza nibura agera kuri 1.790.201$.”
Abazitabira iri koraniro mpuzamahanga bazakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yawo aho bazasura ahantu nyaburanga harimo Pariki y’Akagera, Pariki y’Ibirunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ikiyaga cya Muhazi, Umusambi Village, Pariki ya Nyandungu, Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, n’ahandi.
Biteganyijwe ko abazitabira iryo koraniro bazatangira kugera mu Rwanda guhera ku wa 29 Nyakanga 2025 kugeza kuri 06 Kanama 2025, barimo abagera kuri 217 bazakoresha inzira yo ku butaka (ku mipaka) abandi bagakoresha iyo mu kirere.
Nibagera mu gihugu bazaba muri hoteli zigera kuri 27 zo mu Mujyi wa Kigali.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira iri koraniro mpuzamahanga kuva ryatangira mu mwaka 1978.
Muri uyu mwaka amakoraniro nk’ayo azabera mu bihugu 13 byatoranyijwe ku Isi harimo n’u Rwanda ruryakiriye bwa mbere.
Kugeza ubu Abahamya ba Yehova bakorera mu bihugu bigera kuri 240 ku Isi hose ni mu gihe icyicaro gikuru cyabo giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!