00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imigabo n’imigambi y’abayobozi bashya b’Itorero Assemblies of God mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 March 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Itorero rya Assemblies of God mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya ku rwego rw’Igihugu, biyemeje gukomeza kunoza imikorere yaryo no kwita ku gutanga ubutumwa bwuzuye bugamije guhindura iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iri torero rya Assemblies of God (Assemble de Dieu) mu Rwanda ryaragijwe Bishop Daniel Ryumugabe nk’Umushumba Mukuru na Bishop Jennifer.

Ubwo basengerwaga ku gutangira inshingano, Bishop Ryumugabe yasobanuye ko ari amahirwe akomeye yagiriwe n’inshingano zidasanzwe zo gukorera abantu kandi yiteguye kuzuzuza uko bikwiriye binyuze mu kwigisha ubutumwa bwuzuye.

Ati “Ubutumwa bwuzuye bivuze kwigisha abantu ibibafasha muri roho, kwigisha abantu ibibafasha mu bugingo n’ibibafasha mu mubiri. Ni ukuvuga ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Icyo ni cyo cyerekezo cyacu kigari ibindi bigenda bibonekeramo aho.”

Yasobanuye kandi ko hari kurebwa insengero zimeze neza kurusha izindi hirya no hino mu gihugu kandi zubatswe neza n’ahantu heza, zishyirwemo imbaraga huzuzwe ibisabwa n’amategeko aho kugira insengero nyinshi zitabyujuje.

Yasobanuye ko izo bizagaragara ko ziri ahantu hatameze neza kuba hajya urusengero, zizahindurirwa ibyazikorerwagamo, ariko bigamije gufasha mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “Ni uguhindura intego iyo nyubako y’urusengero yari ishinzwe, tukayikoresha ikindi ariko gifitiye Abanyarwanda akamaro muri rusange.”

Mu bijyanye no kwita ku mibereho y’Abanyarwanda, Bishop Ryumugabe, yasobanuye ko itorero rifite gahunda yo kwagura ibikorwa byaryo mu burezi aho rigiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri ku bigo ryari risanganywe ndetse hubakwa n’ibindi bigo bishya kandi ari amasezerano ryamaze gushyiraho umukono na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda.

Ati “Twishimira gukorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo duteze imbere ubuzima bw’Abanyarwanda kuko ntiwavuga ko ukorera Imana ukorera mu kirere. Gukorera Imana ni ugukorera Abanyarwanda, tutabakoreye ibijyanye n’ubukene bwabo n’ibyifuzo byabo nta cyo twaba dukoze.”

Umushumba Mukuru Wungirije, Bishop Ingabire Mushuru Jennifer, yerekanye ko gufasha abagore ari ukubaka itorero n’igihugu kandi ko yiteguye gushyira imbaraga mu kuzamura imyumvire yabo, bagasobanukirwa, bakamenya kandi bakabasha kwiteza imbere.

Ati “Buriya umugore ni umuntu w’intwari na bibiliya imuvugaho. Umugore abikora neza iyo asobanukiwe. Rero mu rwego rwo kugira ngo abo mu itorero babashe guteza imbere ni ukubashishikariza guhora biyungura ubumenyi ariko no kumenya imbaraga bafite bakitinyuka, bagakora kuko nabonye bashoboye.”

Yasobanuye ko Itorero rigomba kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abarisengeramo na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Félicien Usengumukiza, yasobanuye ko itorero cyangwa amadini iyo biyobowe neza biba umusemburo w’impinduka nziza ku gihugu.

Yasabye ko imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda irushaho kubahiriza ibiteganywa n’amategeko kandi igafasha igihugu mu rugamba rwo guhindura imyumvire y’abaturage, guteza imbere imibereho myiza, kurwanya ibiyobyabwenge, gatanya mu miryango, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi bituma umuryango udatekana.

Ati “Twebwe nk’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere twiteguye gufatanya namwe, tuzi ko hari ibibazo byinshi bihari, muhuriyeho n’andi madini n’amatorero, turi kumwe kugira ngo dufatanye. Nakunze ko mwagaragaje uruhare rwanyu mu gukosora ibitagenda ariko dukwiriye gufatanya no kubafasha mu rugendo murimo kugira ngo murerere igihugu cyacu haba kuri roho no ku mubiri. Umuntu ufite ubuzima bwiza no kuyoboka Imana biramworohera.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristo muri Kenya akaba n’Umuyobozi wa Assemblies of God muri icyo gihugu, Bishop Filip Kitoto, yasobanuye ko itorero ritagiriye umumaro abaturage nta cyo ryaba rimaze.

Yerekanye ko uburyo u Rwanda ruri gufasha amadini n’amatorero gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko ari ikintu n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho kuko bifasha ku rushaho mu gukora ivugabutumwa ryuzuye hirindwa ibihuha, gukura umutima, guteza imidugararo muri rubanda cyangwa kuyobya abantu.

Abayobozi bashya b’Itorero Assemblies of God mu Rwanda basengewe
Umuyobozi mushya wa Assemblies of God mu Rwanda, Bishop Daniel Ryumugabe, aherekejwe n'umugore we bashimiwe
Bishop Daniel Ryumugabe yasobanuye ko Assemblies of God ifite intego yo kuvuga ubutumwa bwuzuye
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Félicien Usengumukiza, yasobanuye ko itorero cyangwa amadini iyo biyobowe neza biba umusemburo w’impinduka nziza
Umushumba Mukuru wungirije, Bishop Ingabire Mushuru Jennifer, yerekanye ko gufasha abagore ari ukubaka itorero n’igihugu
Itorero rya Itorero Assemblies of God mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages