Inkuru ijyanye n’uyu mutungito wavutse nyuma yo kubambwa kwa Yesu, muri Bibiliya igaragara muri Matayo 27.
Uhereye ku gice cya 45 kugeza ku cya 51 havuga ko “Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda. Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga mu ijwi rirenga ati ‘Eli, Eli, lama sabakitani?’ Bisobanurwa ngo ‘Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?’ Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati ‘Umva wa mugabo arahamagara Eliya’.”
“Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimusomesha. Ariko abandi bati ‘Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.’ Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.”
Iyi nyandiko ya Matayo ikomeza igaragaza ko nyuma y’urupfu rwa Yesu habaye ibitangaza birimo ko “Umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, Isi iratigita, ibitare birameneka.”
Ubushakatsi bwakuruye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ni ubwasohotse mu 2012 bushimangira koko ko uyu mutingito uvugwa muri Bibiliya wabayeho.
Bwakozwe n’abahanga mu by’imiterere yo mu nda y’Isi, bagenzuye imiterere yo mu ndiba y’inyanja y’umunyu muri Israel iherereye muri kilometero 15 uvuye aho Yesu yabambwe.
Babonye ko koko hari imitingito ibiri ikomeye yibasiye aka gace: Uwa mbere ari nawo wari ukomeye cyane wabaye mu mwaka wa 31 mbere y’ivuka rya Yesu, undi woroheje uba hagati y’umwaka wa 26 n’uwa 36 nyuma y’ivuka rya Yesu.
Aba bashakashatsi babonye ko igihe uyu mutingito wa kabiri wabereye gihura n’igihe Ponsiyo Pilato yategeka intara ya Yudeya. Uyu ni na we waciriye Yesu urubanza rwo kubambwa.
Abahanga benshi bashimangira ko Yesu yabambwe mu mwaka wa 33 nyuma y’ivuka rye. Umwaka uhura neza n’igihe uriya mutingito wa kabiri wabereye.
Gusa aba bashakashatsi bavuze ko nta bimenyetso bihari bishimangira koko ko urupfu rwa Yesu rwateye umutingito kuko hari ibintu bibiri bishoboka: Icya mbere ni ukuba hari indi mitingito yaba yarabayeho muri kiriya gihe idafite aho ihuriye n’urupfu rwa Yesu, cyangwa koko ibyo Matayo yanditse bikaba ari impamo.
Nubwo ubu bushakashatsi bumaze imyaka 14 bwongeye kuzamurwa n’abakoresha Urubuga nkoranyambaga rwa X, babujyaho impaka. Bamwe bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko Yesu yabayeho kandi yabambwe koko, mu gihe abandi bavuga ko ibyo bugaragaza ari ibyo gushidikanyaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!