00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu inkuru y’uko Yezu yarongoye akabyara babiri ari ikinyoma cyambaye ubusa

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 15 November 2014 saa 05:40
Yasuwe :

Hashize icyumweru, abanditsi babiri b’Abanyamerika Barrie Wilson na Simcha Jacobovic baherutse kwandika igitabo “The Lost Gospel” bemeza ko kizanye ukuri guhishe, bemeza ko Yezu Kirisitu yaba yarashinze urugo na Mariya Magdalena bakabyarana abana babiri.
Mbere gato ko gisohoka, mu binyamakuru bitandukanye byavugwaga ko kizahita gisenya imyemerere y’Abakirisitu bafata Yezu nk’umwana w’Imana , ndetse bamwe bakamufata nk’Imana Ubwayo yaje gucungura abatuye Isi.
Ariko ku wa kabiri ubwo (…)

Ariko ku wa kabiri ubwo cyasohokaga cyahise kinengwa ku bw’impamvu zitandukanye .
Dore bimwe mu byerekana ko “The Lost Gospel “ kivuga ibinyoma .
Abo banditsi bagendeye ku nyandiko basanze mu nzu y’Ibitabo y’Ubwongereza yanditswe muri 570.

Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko iyo nyandiko ivuga amateka ya Yozefu uvugwa muri Bibiliya mu Isezerano rya kera udafite aho ahuriye na Yozefu, ise wa Yezu.

Iyo nyandiko bagendeyeho bandika The Lost Gospel ivuga ko uwo Yozefu banaga n’umugore we Aseneth bafite abana babiri. Nta na hamwe handitse izina rya Yezu cyangwa irya Mariya Magdalena.

The Telegraph kivuga ko ahubwo aba banditsi bagendera ku magambo amwe ari muri iyo nyandiko bakibeshya ko ashatse kuvuga umusaraba kandi Yosefu yarabayeho Yezu atarabambwa n’agaciro k’umusaraba kataramenyekana.

Impuguke mu Iyobokamana y’icyo kinyamakuru, ivuga ko icyo gitabo gisa nk’inkuru mpimbano y’uwitwa Dan Brown ivuga ko i Vatikani hari umutwe w’abakorera shitani na yo okanavuga ko Yezu na Magdalena bafite ababakomokaho.

Umunyamateka Michael Langlois yabwiye France Tv ko inyandiko zivuga ukuri ku buzima bwa Yezu ari izanditswe n’ababanye nawe cyagwa abo mu gihe cye.

Langlois ntiyiyumvisha ukuntu ivanjiri zisanzwe ziri muri Bibiliya zanditswe n’intumwa zaba zitavuga ko Yezu yubatse urugo ngo bivugwe nyuma y’imyaka 2000 kandi nabwo hagendewe ku mpapuro zanditswe muri 570.

Ntiyemeranya n’abavuga ko abanditse Bibiliya baba baravanyemo ibyo kuba Yezu yarabanaga na Magdalena kuko n’izindi vanjiri zitagaragara muri Bibiliya (Evangiles Apocryphes) ntacyo zibivugaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages