Producer Yewëeh yabivuze ubwo yajyaga kuri Kiss FM, akabazwa ku by’umubano we na Shaddy Boo warangiye utamaze kabiri.
Mu mashusho yari aherekejwe n’amagambo agira ati ‘Producer Yewëeh yavuze impamvu atongeye gusubira mu rukundo nyuma ya Shaddy Boo’; uyu musore yavuze ko bakundanye ariko batari mu rukundo rwa nyarwo ahubwo bari mu cyitwa ‘Situationship’.
Ati “Twarakundanye. Twari turi muri ‘Situationship’ guhera igihe twatandukaniye nta wundi mukunzi ndongera kugira. Abakobwa bose ni beza biterwa n’uri kureba, ariko kuri njye ntabwo ari uko ntabonye abandi benshi. Hari abakobwa beza benshi hanze aha gusa, mba numva nkeneye ikiruhuko nkakora ku bintu byanjye.”
“Gukundana bisa nk’aho bifata umwanya ariko njye iyo mbigiyemo ndasara cyane. Nashakaga umwanya ngo mbanze nkore ibihangano byanjye nkorere n’abahanzi. Nari mfite ingendo nyinshi zinjyana hanze ku buryo n’igishobora kumpuza n’umukunzi cyabaga kiri kure yanjye.”
Muri uru rukundo rwa ‘Situationship’ abantu baba bari hagati yo gukundana no kugirana ubucuti busanzwe. Muri uyu mubano muba mufite imipaka ku buryo hari igihe umusore cyangwa umukobwa mubanye muri ubu buryo aba atemerewe kugufuhira.
Shaddy Boo ntabwo yanejejwe n’ubutumwa bwa Producer Yewëeh, kuko yahise yifashisha ibyo yavuze mu butumwa yashyize kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, arangije ati “Nuko ye! Sha iradiyo nintumira bazamenya mu buryo bukomeye ukuntu ukuri gushobora kuryana.”
Nta kuzuyaza Producer Yewëeh na we yahise amusubiza amubwira ko ibyo avuga ari ukwibeshya. Ati “Mana Yanjye! Koko? Nkunze ko ubizi ko ukuri gushobora kuryana.”
Mu mwaka ushize YewëeH yavuzwe mu rukundo rutarambye na Shaddyboo kuko iby’urukundo rwabo byatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga mu Ukwakira 2024 ariko umwaka ukaza kurangira batagicana uwaka.
Urukundo rwabo rutangira n’ubundi hari benshi bakunze kuvuga ko atari byo ahubwo yaba ari inkuru mpimbano. Gusa bombi bumvikana babyamaganira kure, bavuga ko bakwiriye guhabwa agahenge bakirira ubuzima.
YewëeH icyo gihe yahise ahamya ko abavugaga ibyo bibeshya, ahubwo we na Shaddyboo bari bamaze amezi agera kuri atanu bakundana nyuma yo guhurira hanze y’u Rwanda.
Uyu musore yavuze ko abona Shaddyboo bwa mbere aho bahuriye yifuzaga kumusuhuza nk’Umunyarwanda yari abonye aho ngaho, ibyatumye batangira kujya bavugana biza kurangira bakundanye.
Ati “Urukundo ni ikintu cyiza cyane, iyo wahuje n’umuntu birangira byoroshye. Twarahuye turaganira njye ndanataha ariko dukomeza kujya tuganira gake gake birangira bije. Ndibuka ko byanafashe umwanya kugira ngo mubwire ko namukunze.”
Uyu musore yahamyaga ko bimwe mu bintu yari yakundiye Shaddyboo harimo uko yita ku muryango we, uburyo yisanzura ku bantu ndetse n’uburyo yita ku muntu bakundana.
Nubwo batandukanye avuga ko akimwubaha nk’uwari umukunzi we, ndetse by’umwihariko akaba ari n’umubyeyi.
Yewëeh yashyize hanze indirimbo nshya yise “Dizaya”, ije ikurikira indi yise “Pani’’ yaherukaga gushyira hanze. Uyu musore yanateguje gushyira hanze album ye ya mbere mu minsi iri imbere.
“Reba indirimbo nshya ya Yewëeh
Reba ikiganiro Yewëeh yigeze kugirana na IGIHE




Ibitekerezo 0