00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’Abanyarwanda ku mirimo Imana yabakoreye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 February 2026 saa 06:56
Yasuwe :

Abanyarwanda bashimye Imana ku byo yabakoreye mu bihe bitambutse birimo kubaha ubuyobozi bwiza, umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Ni ishimwe ryatambukijwe na Ndayisenga Félicien mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026.

Yakomeje ati “Kera twagiraga abategetsi, bakadutegekana igitugu, tutumva neza aho tugana kuko nta cyerekezo batangaga, mu gihe twendaga gutagangara waradutabaye uduha abayobozi abayobozi batanga icyerekezo tuganamo maze tukagendana muri byose, akira ishimwe ryawe Mana.”

“Ubu tugendana tudasigana, kuko tuzi neza aho tugana, tukesa imihigo nta nkomyi ku bw’abayobozi watwihereye.”

Ndayisenga yashimye uburyo kuri ubu Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, no mu bice by’icyaro, ibishimangira ubuyobozi bwiza Imana yahaye Abanyarwanda.

Ati “Ubu umuturage ukihatuye [mu cyaro] na we umusangana telefoni, wamusanga kuri WhatsApp, ukabona impinduka zabaye. No mu ikoranabuhanga ntitwasigaye, serivisi uzibona wiyicariye iwawe, byakwanga ukanyarukira ku irembo ibyo wifuzaga ukabisanga aho ngaho.”

Yerekanye ko kuri ubu buri mwana agana ishuri, nta we usumbije undi amahirwe ndetse akabasha no gufatira ifunguro ku ishuri.

Yashimangiye ko kandi impinduka mu burezi zishimangirwa n’uko kuri ubu abakobwa bahabwa uburenganzira bwo kwiga bitandukanye na mbere.

Ati “Ubu umukobwa asigaye yiga, amashuri yose na Kaminuza, ukanasanga arusha abahungu mu gihe kera inzira y’ishuri atayiganaga nk’abandi.”

Ndayisenga kandi yagaragaje ko kuri ubu no mu buhinzi u Rwanda rwateye intambwe irufasha kongera umusaruro ubukomokaho.

Muri serivisi z’imari na ho yagaragaje ko hari imirimo ikomeye yakozwe aho kuri ubu buri murenge nibura ufite Sacco yo kubitsa no kuguriza abaturage.

Ibi byazamuye imibare y’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari mu gihe nyamara mbere babikaga mu bimuga, utubindi no mu ihembe.

Ku ngingo ijyanye n’umutekano yongeye gushimangira ko u Rwanda ruhagaze bwumwa kubera ubuyobozi bwiza n’ubuhanga bw’Imana bukorera mu ngabo z’Igihugu.

Ati “Ubu umunyarwanda araryama, akaruhuka atikanga ibihinda, dufite ibihumbi by’ingabo zacu. Ibyo bihinda ntibidukanga kuko ubuhanga bw’iyaduhanze buba hafi y’ingabo zacu, no mu mahanga bakazishima.”

Mu cyiciro cya siporo naho, yerekanye ko abanyamahanga bahitamo gusanga u Rwanda ndetse yitsa no kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka kubera i Kigali ku nshuro ya mbere yari ibereye ku mugabane wa Afurika.

Imyaka hafi 32 ishize u Rwanda rubohowe hakozwe byinshi cyane. Imibare y’Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. aNk’abakoresha amashanyarazi mu Rwanda na bo bariyongereye bava ku ijanisha rya 11,1% mu 2011 bagera kuri 85% mu 2025.

Abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza na bo bariyongeye ku buryo bugaragara kuko mu 2011 bari ku ijanisha rya 74,2% barazamuka bagera kuri 90%.

Ndayisenga Felicien yatambukije ishimwe ry’Abanyarwanda ku mirimo Imana yabakoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages