00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’Abayisilamu bo mu Rwanda nyuma y’imyaka 31 bongeye guhabwa rugari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 March 2026 saa 12:52
Yasuwe :

Abayisilamu bashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kubaha uburenganzira n’agaciro mu gihe ubutegetsi bwamubanjirije butabahaga agaciro.

Babigarutseho mu cyabahurije hamwe bise MeetThe President, cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.

Ni nyuma y’ubutumire abayisilamu bari bahaye Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa 25 Kamena 2024, ubwo bamushimiraga ko yongeye guha uburenganzira Abayisilamu bo mu Rwanda, bakaba barongeye kwemererwa kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al fitr.

Abayisilamu bashimangira ko mu 1995 Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahora Igihugu zongeye gusubiza Abayisilamu uburenganzira bari barambuwe guhera ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal wamusimbuye.

Iki gikorwa cyibaye nyuma y’icyumweru kimwe, Abayisilamu bizihije umunsi mukuru uzwi nk’ilayidi ‘Eid al-Fitr’ wabaye ku wa 20 Werurwe 2026.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye icyo gikorwa.

Mu buhamya bwatanzwe n’Abayisilamu bakora mu nzego zitandukanye, bagaragaje ko amahirwe igihugu cyabahaye yatumye biyemeza kugikorera mu nzego zitandukanye.

Hadji Issa Hakizimana washinze Restaurant ya Issa Coffe iherereye i Nyambirambo ahazwi nko ‘mu marangi’, yagaragaje ko mu 2020 ari bwo yiyemeje kuza gukorera mu Rwanda, kandi akomeje kwagura ibikorwa bye.

Yasabye urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu binyuze mu kunga ubumwe, kwirinda amacakubiri no guharanira kubaka igihugu.

Yakomeje ati “Igihugu cyacu kiradukunda kandi turacyafite amahirwe yo gukomeza gukora. Icyo nagiraho inama urubyiruko, ni uko aho turi hose tubanza kuba umwe, twirinde amacakubiri kandi twirinde ba bandi baza bashaka gusenya igihugu cyacu. Twifata imbuga nkoranyambaga dushaka gusenya igihugu cyacu, ahubwo tuzikoreshe dushaka kucyubaka kuko ababyeyi bacu bubatse igihugu cyacu, mureke natwe tucyubake twe kugisenya.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga n’izindi ngeso mbi zatuma rutagira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimiye Perezida Kagame wemeye kwifatanya na bo mu busabane ndetse n’uburyo yongeye kubaha uburenganzira.

Ati “Ibi ni ibikomeza gushimangira ko imvugo yanyu ari yo ngiro.”

Yasobanuye ko Abayisilamu baranzwe n’amateka mabi yo guhezwa, gutotezwa no kujyanwa mu nkambi.

Ati “Ayo mateka mwarayaduhinduriye nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo yarwanye urugamba rwo kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda n’urugendo rw’iterambere.

Ati “Turabashimira agaciro mwaduhaye, ubu ntabwo tukitwa Abaswayili dufatwa nk’abandi Banyarwanda. Turabashimira kuri uyu mwanya muduha bigaragaza agaciro muduha, turashimira ubwisanzure dufite mu kwamamaza ubutumwa bwa Islam no kugaragaza ubwisanzure bwacu mu kwemera nta nkomyi.

“Turabashimira uko mwahaye abana b’Abayisilamu kimwe n’abandi Banyarwanda uburezi ntavangura, uko mwarenganuye Abayisilamu mukubasubiza imitungo bari barambuwe na Leta zitandukanye zabanje.”

Yashimye uko u Rwanda rworohereza abajya mu mutambagiro mutagatifu i Mecca, aho bakoresha indege ya RwandAir kandi bishimangira uko ubuyobozi bukunda abaturage.

Yerekanye ko kuri ubu Abayisilamu bahawe amahirwe mu nzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu, haba mu mutekano, muri za minisiteri, mu Nteko Ishinga Amategeko no mu buyobozi bw’ibanze.

Sheikh Sindayigaya yasobanuye ko mu cyerekezo cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, biteguye kunoza inzego z’imiyoborere yabo n’ibikorwa by’imishinga y’iterambere bafite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye Abayisilamu ku ruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu, haba mu burezi, ubuvuzi, ishoramari n’ibindi.

Ishimwe ry’Abayayisilamu bo mu Rwanda

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga (UTB) yatanze ubuhamya bw’uko yatangiriye ku banyeshuri batanu gusa, kuri ubu abarenga 12.000 bakaba bamaze kuyinyuramo.

Yagaragaje ko kubona uko ayitangiza atari ibintu byamworoheye kuko abakamushyigikiye bashimaga igitekerezo cye ariko bakumva cyakorwa n’umugabo.

Yasobanuye ko yatangiye urugendo rwe acuruza inkweto ariko aza kwiyemeza gukora umushinga munini agamije gutanga umusanzu ku gihugu mu bijyanye no kwakira abashyitsi n’abagana u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ati “Uko nagendaga mu bihugu banyakira, naribazaga nti ‘kuki igihugu cyacu cyo kitatanga serivisi nziza, byari mu 2000 ariko kubishyira mu bikorwa byabaye mu 2006. Ntabwo byari byoroshye kuko Umunyarwanda icyo gihe yumvaga ko kwiga ubukerarugendo no kwakira abashyitsi ntacyo byamugezaho.”

“Impamvu ntacitse intege, narebaga uko urugamba rwatanga abantu banca intege ngo uwo mushinga ni uw’abagabo ntabwo ari uw’abagore komeza wicururize. Bayisilamu namwe Bayisilamukazi muri hano ntimugacike intege.”

Yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagiriye icyizere abagore mu nzego zitandukanye ndetse akemera no gufatanya nabo ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yashimangiye ko Umukuru w’Igihugu yamubereye icyitegererezo mu byo akora byose kandi ko yiyemeje gukomeza gukorera igihugu binyuze mu burezi.

Kaminuza ya UTB yatangiye ari ishuri ry’abanyeshuri batanu gusa kuri ubu imaze kugira amashami abiri asanga icyicaro gikuru kiri i Kigali kandi abayirangizamo ku mwaka ubu bageze mu 1000 mu mashami atari iby’amahoteli gusa.

Undi watanze ubuhamya ni Muneza Nilla ufite ibikorwa bitandukanye birimo Hotel ya Kigali View Hotel iherereye i Nyamirambo n’ibikorwa bitandukanye mu bwikorezi.

Hadji Muneza yagaragaje ko ibyo yagezeho byose abikesha ubuyobozi bwiza bwasubije Abayisilamu uburenganzira bari barambuwe no kuba bashobora gukorera ibikorwa byabo mu gihugu nta mpungenge.

Ati “Igihugu cyaduhaye byose, iyo urebye mu rwego rw’Umutekano igihugu cyaduhaye urugero ko Umuyisilamu ashobora kuyobora, iyo tugiye mu bukungu cyaduhaye urugero ko ubukungu bushobora kuyoborwa n’umuyisilamu bikagenda neza no mu buvuzi nabwo ni uko, no mu bacuruzi dufite benshi.”

Umuyobozi wa Rwanda Premier League akanaba Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Yusuf, yagaragaje ko Leta yatanze amahirwe ku Banyarwanda bose nta vangura.

Ati “Leta yahaye amahirwe Abanyarwanda bose ku buryo bungana. Ni ikintu kiremereye cyane Abanyarwanda bose bakwiye guha agaciro. Ibi ntabwo ari amahirwe y’abayisilamu gusa ni ay’Abanyarwanda bose. Mu nshingano zose dufite, nta na hamwe tujya ngo duhezwe, duhabwa agaciro nk’ak’abandi, n’ijambo tuvuze rihabwa agaciro.”

Yasabye Abayisilamu bagenzi be kwirinda amacakubiri ahubwo nabo bakwiyemeza gusenyera umugozi umwe kandi nta vangura iryo ari ryo ryose bijanditsemo.

Ati “Tugendere kuri uwo mujyo, twubake igihugu cyacu tutavangura ntitwikunde nk’abayisilamu gusa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages