Uyu muhanzikazi uherutse kumurika album ya cyenda yise “Respect” avuga ko bibabaje kubona umuntu afite izina rikomeye ariko mu mufuka we nta kintu kirimo.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro Sunday Night gitambuka kuri Radio na Televiziyo Isango Star avuga ko mu rugendoshuri aherutsemo mu bihugu birimo Kenya na Tanzania rwamusigiye amasomo akomeye agomba gusangiza Abanyarwanda.

Yagize ati “Turashima Imana ko twinjiye mu mwaka mushya dufite Minisiteri ireberera iterambere ry’ubuhanzi. Ni ikintu twifuje cyane, turizera ko ku bufatanye n’izindi nzego ibihangano by’umuhanzi byaba birinzwe, umuhanzi agire izina ringana n’ibyo yinjiza.”

Yasabye kandi ko byaba byiza hakozwe ubukangurambaga bugaragariza Abanyarwanda inyungu iri mu gukunda ibihangano by’iwabo.

Ati “Uru ruganda rwacu ikibazo rufite si uko abahanzi batakoze, ahubwo bakoreraga mu isoko rijagaraye, aho ugira indirimbo abantu bakazicuruza mu buryo butemewe, turifuza ko iki kibazo cyakemuka."

"Imitekerereze yo gukunda iby'iwacu iganze, habeho ubwo bukangurambaga, umuntu niba aguze igihangano cyanjye yumve ko twese turi kuzamurana, kuko mba naguhaye ibyishimo ukeneye.”

Tonzi avuga ko nubwo umuziki ukomeje kwaguka hakwiye kubaho ubukangurambaga  bushishikariza Abanyarwanda gukunda ibihangano by'iwabo
Tonzi avuga ko nubwo umuziki ukomeje kwaguka hakwiye kubaho ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda gukunda ibihangano by'iwabo

Tonzi umaze imyaka irenga 20 muri muzika avuga ko mu rugendoshuri aherutsemo yasanze abandi baramaze kumenya ubukungu buhishe mu buhanzi ku buryo bamaze kumva agaciro ko gushyigikira iby’iwabo.

Uyu muhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakomeje agira ati “Twakoze urugendoshuri mu bihugu birimo Tanzania na Kenya, nka Tanzania ho abantu baho bamaze gucengerwa n’ikintu cyo gukunda iby’iwabo. Iyo utari gushyigikira umuziki Nyarwanda uba uri kuduhemukira kabiri, abo mu bindi bihugu ntabwo ari bo bazadushyigikira.”

“Nka Tanzania nakoranye n’abahanzi b’iwabo ariko ntabwo baducuranga kuri televiziyo z’iwabo, bumva ko umutungo wabo ari uw’abenegihugu, bemera ko kuzamura umuhanzi w’iwabo ari bwo butunzi bafite. Ntidushaka kubona umuntu afite izina rikomeye ariko mu mufuka ari zeru.”

Tonzi yasabye ababishinzwe gushyiraho inzu imurika ibihangano by’abahanzi Nyarwanda ku buryo byorohera usuye igihugu kubibona bimworoheye.

Tonzi aherutse kumurika album yise ‘‘Respect’’ yakoze mu myaka ibiri ishize, iriho indirimbo 15 zirimo ’Respect’ yayitiriye, ‘Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ‘Merci’, ’Warabikoze’, ‘Umbeshejeho’, ‘Uwirata’, ‘Nimeonja’, ‘Ndashima’ yahuriyemo na Muyango Jean Marie, ‘Niyo’, ‘Unyitaho’ yakoranye na Joshua, ‘Ubwami’, ‘Ndakwizera’, ‘Nahisemo’, ‘Kora’ na ‘Wageze’.

Indirimbo yise ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

Tonzi aherutse kumurika album ya cyenda yise 'Respect' igizwe n'indirimbo 15
Tonzi aherutse kumurika album ya cyenda yise 'Respect' igizwe n'indirimbo 15