Kuri ubu ni ku butaka butagatifu buherereye mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho.
Ni ahantu haganwa n’abantu benshi baturuka imihanda yose y’Isi bagiye kuhasengera ndetse na ba mukerarugendo bajya kuhasura.
Imibare yerekana ko ku munsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka ‘Asomusiyo’ hasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 30 na 50 naho ku mwaka hagasurwa n’abari hagati y’ibihumbi 300 na 500.
Mu bihe bishize ubwo Isi yibasirwaga n’icyorezo cya Covid-19 abahasura baragabanutse kuko amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo yarimo no guhagarika ingendo.
Kuri ubu abahasura banyura mu muhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho ukomereza ku Munini na Ngoma ureshya n’ibilometero 66 watangiye kubakwa mu 2019, biteganyijwe ko uzuzura utwaye agera kuri miliyari hafi 70 Frw. Muri byo harimo ibilometero bitandatu bizenguruka Umujyi wa Kibeho.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda irimo gukora bigamije guteza imbere Kibeho bigirwamo uruhare na Leta, Kiliziya ndetse n’abikorera.
Leta iri kuhashyira ibikorwaremezo
Umuhanda wa Kaburimbo wubatswe na leta woroshya imigenderanire n’ubwikorezi bugana i Kibeho kandi ufasha n’aberekezayo n’amaguru kugenda batuje imodoka zitababangamira.
Ibindi bikorwaremezo byashyizwe i Kibeho ni amashanyarazi n’amazi kuko biri mu bikenerwa cyane n’abahagana ndetse binafasha mu gukora imirimo itandukanye ya buri munsi.
Amashanyarazi kandi afasha no mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo kuko mu gihe cy’ijoro haba habona.
Bamwe mu banyamahanga bakunze kuza i Kibeho ku butaka butagatifu, baherutse kubwira IGIHE ko bishimira umutekano uharangwa.
Josel Pedate uturuka mu Bwongereza yagize ati “Mu Rwanda ibintu byose ni amahoro; hari amahoro n’umutuzo ugereranyije n’ibindi bihugu kuko nagiye mu bindi bihugu nka Kenya, Uganda, Botswana, Malawi na Ethiopie.”
Eliane Kasongo wo muri Afurika y’Epfo, na we yemeje ko umutekano yabonye mu Rwanda utandukanye n’ibindi bihugu yasuye.
Ati “Njyewe naje nturuka muri Afurika y’Epfo ariko umutakano waho ntabwo umeze neza nko mu Rwanda. Hano mu Rwanda turumva dutekanye kuko twakoze urugendo n’amaguru hafi isaha yose, twari dutekanye kandi turumva twakiriwe neza.”
I Kibeho kandi hamaze kubakwa isoko rya kijyambere na gare abagenzi bategeramo imodoka mu mushinga watwaye agera kuri miliyoni 840 Frw.
Byombi byubatswe mu mushinga witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’ ugamije guteza imbere Umujyi wa Kibeho n’Akarere ka Nyaruguru.
Iryo soko rifite ibyumba 33 rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye; harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Gare yubatswe ifite ibice bitandukanye birimo aho abagenzi bicara bategereje imodoka, aho bagurira amatike n’ahandi.
Bamwe mu bacuruzi n’abagenzi baherutse kubwira IGIHE ko na bo iterambere rikomeje kubageraho kuko ibikorwaremezo babyubakirwa uko umwaka ushize undi ugataha.
Ndatinya François ati “Turishimye cyane kuko ubona ko dukorera ahantu heza hasobanutse; mbere aho nakoreraga hari ivumbi ryinshi habangamye. Ubu byatumye ndangura ibicuruzwa byinshi kuko aho nkorera ari heza kandi hagaragara.”
I Kibeho kandi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi kirimo n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori; byose byatwaye agera kuri miliyoni 900 Frw.
Kiliziya ihahoza ijisho
Kiliziya Gatolika na yo igenda ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Kibeho no korohereza abayisura guhabwa serivise nziza kugira ngo bazagaruke.
Muri byo twavuga Kiliziya abakirisitu basengeramo, ahakorerwa inzira y’umusaraba n’aho bavomera amazi y’umugisha.
Kiliziya Gatolika yahashyize Radio Maria yumvikana mu ndimi zigera kuri eshanu [Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’Icyesipanyolo] yamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya. Iyo radio yakira abaza gusura Kibeho bagatanga ubutumwa kuri bagenzi babo hirya no hino ku Isi.
Kiliziya Gatolika kandi ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru igiye gutangira imirimo yo kubaka Bazilika i Kibeho. Inzego zose bireba zarangije gusuzuma ibikenewe, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyo Bazilika izatwara agera kuri miliyari 70 Frw.
Iyo Bazilika izaba ifite n’ibindi bikorwaremezo birimo inzu z’amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana.
Mu Ukuboza 2021 Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron. Adam, yasuye Akarere ka Nyaruguru, atangaza ko igihugu cye kigiye gufasha Kibeho gutera imbere mu bukerarugendo nyobokamana.
By’umwihariko yavuze ko yaje gusura i Kibeho kugira ngo arebe ibikorwa binyuranye igihugu cye cyagiramo uruhare cyane cyane mu bukerarugendo kuko Umujyi wa Yeruzalemu muri Israel ufite aho uhuriye na Kibeho mu bijyanye n’iyobokamana.
Kiliziya Gatolika yamaze no gutunganya isoko ya Bikira Mariya isohokamo amazi y’umugisha iri mu kabande mu Muduguru wa Sinayi. Abemera bakoresha ayo mazi bemeza ko atanga umugisha akavura n’indwara zitandukanye ndetse akirukana amashitani.
I Kibeho kandi ku ishuri Bikiramariya yabonekeyeho hubatswe amacumbi y’amagorofa abanyeshuri bararamo ku buryo bubereye ubutaka butagatifu.
Abikorera bahateye imboni
Abikorera bagerageje kubaka amacumbi n’inzu z’ubucuruzi i Kibeho ariko bigaragara ko bikiri bike, bityo bakaba bakwiye kongeramo imbaraga kuko benshi mu bahagana by’umwihariko mu minsi mikuru ihabera babura aho bahengeka umusaya bikaba ngombwa ko bajya gucumbika mu Mujyi wa Huye n’ahandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukunze kubigarukaho bubwira abikorera ko ari amahirwe kuri bo gushora imari i Kibeho kuko byababyarira inyungu ifatika.
Kugeza ubu hamaze kubakwa amacumbi arimo igorofa ryitwa Centre D’acceuil Notre Dame de Kibeho; Centre D’acceuil Regina Pacis n’izindi nzu ntoya z’ubucuruzi.
Abantu benshi bakunze kujya i Kibeho buri mwaka tariki ya 15 Kanama kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Bongera guhura tariki ya 28 Ugushyingo mu kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa y’i Kibeho.
Mu yindi minsi na bwo barahasura bagiye gusenga cyangwa mu bundi bukerarugendo.
Amafoto: Igirubuntu Darcy




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!