00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rick Warren yasabye abanyamadini gufasha Leta gukemura ibibazo by’abaturage

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 2 March 2016 saa 06:25
Yasuwe :

Ubukene n’Ubujiji, indwara z’ibyorezo, ubuyobozi no kutamenya Imana ni bimwe mu bibazo bikomeye byugarije abatuye Isi kandi leta itabasha gukemura yonyine. Bikunze kuvugwa ko amadini n’amatorero ayobokwa nta gitutu cyangwa igitsure.

Bamwe bahera aho bayagereranya n’ibiyobyabwenge by’abaturage. Ijambo ryayo ryubahwa n’abayoboke rishobora gutanga umusaruro ntagereranywa mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije abaturage.

Rick Warren, Umuvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda no ku Isi, abicishije mu butumwa bwe yanditse mu gitabo Ubuzima bufite intego, yakebuye abayobozi 28 b’amatorero atandukanye ya Gikirisitu yo ku Isi bahuriye mu nama mpuzamahanga irimo kubera mu Rwanda, ihuje abaturutse ku migabane ya Afurika, Aziya na Amerika.

Ayo madini arimo kureba uko hakemurwa ibibazo bitandukanye birimo ibivugwa muri yo ubwayo, birimo amatorero avugwamo ubujura, kwiba abakirisitu no kubizeza ibitangaza kugira ngo bayagane, ariko bigatuma abenshi babaho batayishimira kubera kubanyunyuza imitsi.

Mu kiganiro Pastor Rick Warren yahaye aba bayobozi hakoresheshwe ikoranabuhanga, yasabye amatorero gufasha leta guhangana n’ibyo bibazo bitandukanye.

Yerekana ko nta kindi amatorero akwiye kuberaho uretse gutanga umuti wo kwimakaza ubwiyunge, gutoza abayobozi gufasha abakene ndetse no kubaba hafi muri byose.

Yashimye u Rwanda nk’igihugu cyiza gifite abayobozi beza bakorana n’amatorero byatumye kigera kuri byinshi birimo iterambere rigaragarira buri wese, ndetse no kwiharira imyanya ya mbere mu mutekano ,mu iterambere ,mu buvuzi ndetse no mu bwiyunge muri Afurika.

Umuyobozi wungirije w’inama nkuru y’ihuriro ’Rwanda Purpose Driven Ministries’ Rev Charles Mugisha yibukije ko mu nshingano z’amatorero harimo kwigisha ijambo ry’Imana, kugira abantu beza ku buryo bahindura sosiyete zabo.

Yasabye abo bayobozi gushyira mu bikorwa ubumenyi kugira ngo bagire amatorero afite ubuzima, agendera ku ntego,yifuza kubakira Afurika ku musingi w’amahame y’ijambo ry’Imana.

Inama mpuzabikorwa yaberaga mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ine yabanjirije indi irimo gutegurwa, izahuza abayobozi b’amatorero baturuka mu bihugu byose 54 bigize Afurika izabera i Kigali muri 2017.

Abavugabutumwa batandukanye bitabiriye inama
Abitabiriye inama mu biganiro bisesuye
Bamwe mu bayobora amatorero atandukanye ku isi bari baje mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages