00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Zaza yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 November 2017 saa 03:18
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Afurika y’Epfo, Mokhethi Zaza, wamamaye cyane mu yitwa “Calvary” yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashyira indabo ku mva anunamira imibiri iharuhukiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Zaza yageze ku Gisozi aherekejwe n’umugabo we, Mokhethi, n’itsinda ry’abahanzi bamutumiye mu Rwanda bayobowe na Billy Jakes uzamurika album ye yise “Umunyamateka” kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 n’abamuherekeje basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250.

Nyuma yo gutambagizwa ibice bigize urwibutso, beretswe filime igaragaza uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by’igihe kirekire ndetse ukaza gushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zaza yavuze ko ibyo yabonye byamukozeho, anashimangira ko Abanyarwanda bagira urukundo.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye ni ubwa mbere ngize agahinda kenshi cyane; ibyo nabonye byankoze ku mutima cyane ariko nishimiye ko nkinjira mu gihugu nasanze ahantu hose hari amahoro. Icyo nabonye hano muracyafite urukundo nubwo mwanyuze mu bihe bikomeye aho abantu bishe abandi, ariko bigashoboka ko biyunga. Ndashimira Imana yabashoboje kuko hari izindi mbaraga zatumye mugera kuri ibi byose. Nzasengera abaturage b’u Rwanda kugira ngo bakomeze babeho mu buzima butekanye kuko banyuze mu bihe bigoye.”

Zaza yavuze ko nyuma y’ibyo yiboneye n’amaso ye agiye gutanga umusanzu we mu kwereka ukuri abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ninsubira muri Afurika y’Epfo nzigisha abana banjye aya mateka. Abandi bahanzi na bo bakwiye kumenya amateka yose. Ibyo nabonye hano byose nzabisangiza abandi binyuze ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye ibyabaye mu Rwanda. Mu ndirimbo zanjye nzashyiramo ubutumwa bugaragaza aya mateka yo mu Rwanda n’i Kigali by’umwihariko kuko isi yose ikeneye kubimenya. Abantu bo mu Rwanda bakomeze gukundana nk’uko itegeko ry’Imana ribivuga, mukomeze gukundana kuko bigaragaza ko mufite Imana muri mwe.

Umugabo wa Zaza, Mokhethi, yavuze ko bakozweho cyane n’amateka basangijwe y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, anashima intambwe igihugu cyateye cyongera kwiremamo icyizere.

Yavuze ko igihugu cye cya Afurika y’Epfo cyanyuze mu bihe bya “Apartheid” aho hari ivanguraruhu ariko ibyabaye mu Rwanda yasanze ari indengakamere.

Zaza watumiwe mu Rwanda amaze gukora album zinyuranye zirimo Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; Imvuselelo n’izindi aho mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono.

Igitaramo yatumiwemo na Billy Jakes kizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi n’imwe cyatumiwemo abanhanzi barimo Tonzi, Brian Blessed, Ben & Chance ndetse n’umukirigitananga Deo Munyakazi. Kucyinjiramo ni 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro; 10,000 Frw ahakurikiyeho na 5000Frw ahasanzwe.

Uhereye ibumoso: Uwagaba Caleb ushinzwe itangazamakuru; Zaza n’Umuhuzabikorwa w’igitaramo, Egide Bizima batambagizwa ibice bigize urwibutso
Zaza na Billy Jakes basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Zaza n'itsinda ry'abamuherekeje bunamira inzirakarengane za Jenoside
Umuhanzikazi Zaza yasize ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages