00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya yimuye ihimbazwa ry’umunsi w’abatagatifu bose nyuma yo kwangirwa na leta kuwugira ikiruhuko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2017 saa 07:44
Yasuwe :

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose wabaga buri wa Mbere Ugushyingo ku mpamvu zirimo ko iyo tariki itari ikiri umunsi w’ikiruhuko ku buryo iyo wabaga mu minsi isanzwe byabuzaga ‘abakirisitu kujya mu misa’.

Uyu umwanzuro wafashwe n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda uko ari icyenda mu nama bagize ku munsi mukuru w’Ivuka rya Bikira Mariya ku wa 8 Nzeri 2017.

Aba bepisikopi bemeje ko ‘Guhimbaza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo bizakorwa gusa igihe iyo tariki izaba yahuriranye no ku cyumweru. Mu gihe izaba ari mu yindi minsi isanzwe, uyu Munsi Mukuru Ukomeye uzajya wimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.’

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko imwe mu mpamvu yatumye hafatwa iki cyemezo ari uko ‘hashize imyaka 22, itariki ya mbere y’Ugushyingo, umunsi w’abatagatifu bose itakiri umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda, bigatuma abakirisitu badashobora kujya mu misa uretse gusa uwo munsi uhuriranye n’icyumweru’.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umwe mu basinye kuri iri tangazo, yatangaje ko Kiliziya yandikiye leta inshuro nyinshi iyisaba ko uyu munsi wagirwa ikiruhuko ariko nta gisubizo cyatanzwe.

Ati “Batwimye konji yayo, kubikora ku mibyizi rero ntibikunda bigongana n’inshingano za benshi […] [ibiganiro] byagiye bikorwa mu kwandika ariko ntibadusubije. Rero ntabwo wajya gukora ibidashoka, twasanze ibyiza ari ukubiha umurongo uhamye.”

Ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose, abakirisitu Gatolika bigishwa kurangwa n’ukugira umutima utagira ivangura iryo ariryo ryose, wakira abantu bose kimwe nk’uko Imana ibigenza; gukunda Imana, ukanakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ubwawe’.

Mu ntangiriro za Kiliziya, uyu munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugira ngo bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ‘ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemeye’.

Kiliziya isobanura ko ihimbaza ry’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, ryaba ryaratangijwe na Papa Grégoire III (+741), ahagana mu kinyejana cya munani. Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda batangaje ko kwimura uyu munsi bishingiye ku ‘cyifuzo cyatowe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu nama yabo idasanzwe yo kuva ku itariki ya 09 kugeza ku ya 10 Kanama 2016, kijyanye no kwimurira ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose’.

Ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko yemewe mu Rwanda yari cumi n’ine ariko ubu muri Werurwe 2017 hiyongereyeho undi umwe iba cumi n’itanu; uwo ni uwa mbere wa Pasika, umunsi mukuru ku bakirisitu aho baba bizihiza izuka rya Yezu.

Iminsi y’ibirihuko ifitanye isano n’imyemerere Gatolika ni Umunsi wa Gatanu Mutagatifu; Ku wa mbere wa Pasika; Ku wa 15 Kanama ahizihizwa ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya; Ku wa 25 Ukuboza ahizihizwa Noheli; ku wa 26 Ukuboza ku munsi ukurikira Noheli.

Igazeti ya leta nᵒ11 yo kuwa 13 Werurwe 2017 ivuga ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages