Iri tangazo ryashyizwe hanze n’urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe inyigisho z’ukwemera, rivuga ko abo bantu bari muri uyu muryango ukorera mu Busuwisi wiyomoye kuri Kiliziya, ukaba waragiye utandukira inyigisho zemewe na Vatican.
Abafatiwe iki cyemezo bivuze ko badashobora gutanga amasakaramentu y’ugushyingirwa n’andi.
Muri Nyakanga nibwo uyu muryango watangaje ko abari abapadiri bawo bane bagizwe ba Musenyeri, bikorwa nta burenganzira bwatanzwe na Papa. Abagizwe ba Musenyeri ni Padiri Marc Hanappier, Michel Poinsinet de Sivry, Michael Goldade na Pascal Schreiber.
Ubuyobozi bwa ‘Society of St. Pius X’ buvuga ko bafite Abapadiri 733 hirya no hino ku Isi.
Vatican ivuga ko icyaha gikomeye cyakozwe ari ugushyiraho Abasenyeri batabiherewe uburenganzira na Papa, ibintu bifatwa nka kirazira ikomeye cyane mu mategeko ya Kiliziya, kuko bibangamira ubumwe bwa Kiliziya Gatolika ku Isi yose.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abakurikiye uwo mutwe, barimo abapadiri ndetse n’abakirisitu bawushyigikiye ku mugaragaro, bose bashyizwe mu cyiciro cy’abitandukanyije na Kiliziya kandi ko batazakomeza kugira uburenganzira bwo gutanga amasakaramentu cyangwa kuyahabwa kugeza igihe, bizicuza bakisubiraho.
Abasenyeri bari barahawe ububasha binyuranyije n’amategeko na bo batangajwe ko baciriweho iteka, hamwe n’abandi bapadiri bane bahindutse abasenyeri mu buryo budakurikije amategeko ya Kiliziya.
Vatican isobanura ko ububasha bwo gushyiraho abasenyeri ari uburenganzira bwihariye bwa Papa, hagamijwe kurinda ubumwe bwa Kiliziya n’inkomoko yayo kuva ku ntumwa za Yezu Kirisitu.
Uyu muryango bivugwa ko urwanya Kiliziya, uzwiho kutemera bimwe mu byemezo by’Inama Nkuru ya Kiliziya ya Vatican II, uharanira gusubira mu migenzo ya kera harimo no gukoresha Misa y’Ikilatini gusa.
Kiliziya ivuga ko iki cyemezo kigamije kurinda ubumwe n’imyemerere ya Gatolika ku Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!