00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya Gatolika yemeje ko Mariya atafashije Yezu gucungura abantu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 November 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Ubuyobozi Bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bukorera i Vatican, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025 bwakebuye abakirisitu bizera ko Bikira Mariya yafashije Yezu gucungura abari mu Isi.

Iteka ryemejwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Leo XIV, rivuga ko Yezu ashobora kuba yarigiye ku magambo y’ubwenge ya nyina, Mariya, ariko ko ibyo bidasobanuye ko yamufashije gucungura abantu bari bagiye kurimbuka.

Iri teka rigira riti “Ntibyaba bikwiye gukoresha ijambo ‘uwafashije gucungura’…Iri jambo ryateza urujijo no kudahuriza ku kuri kw’abizera b’abakirisitu.”

Iri teka rishobora guteza impaka ndende mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika barenga miliyari 1,4 kuko bamwe mu bashumba bemezaga ko Mariya yagize uruhare mu gucungura abantu.

Hashize igihe kinini abahanga muri Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu muri rusange bajya impaka ku ngingo yo kuba “Mariya, Nyina w’Imana” yarafashije Yezu gucungura abantu.

Papa Yohani Pawulo II wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 1978 kugeza mu 2005 we yabanje kwemeza ko Mariya yafashije Yezu gucungura abantu, ariko byageze mu myaka ya 1990 ntiyongera kubivuga kubera ko Vatican yari yatangiye kubishidikanyaho.

Papa Francis wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 kugeza muri Mata 2025, mu 2019 we yagaragaje ko kwemeza ko Mariya yafashije Yezu gucungura Isi ari “ubusazi” kuko Mariya atigeze agira ubwo bushake.

Icyo Kiliziya Gatolika yemera nk’uko iteka ryasohotse uyu munsi ribyemeza, ni uko Mariya yabaye ihuriro ry’Imana n’ikiremwamuntu, kubera ko yabyaye Yezu, agafungurira abantu amarembo y’agakiza.

Papa Leo XIV yasinye ku iteka ribuza abakirisitu kwizera ko Mariya yafashije Yezu gucungura abantu
Kiliziya Gatolika yasobanuye ko Mariya yabaye ihuriro ry'Imana n'ikiremwamuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages