00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya yamaze impungenge abazitabira ‘SIGNIS World Congress 2026’ i Kigali bahangayikishijwe na Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 04:02
Yasuwe :

Abategura Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026 izabera i Kigali kuva ku itariki ya 3-8 Kanama 2026 batangaje ko imyiteguro igeze kure, basaba abazayitabira kudahangayika ku bijyanye n’indwara ya Ebola, kuko u Rwanda rufite umutekano wuzuye ku rwego rw’ubuzima.

Iyi nama ihuza abanyamwuga mu itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu birenga 100, barimo abanyamakuru, abakora filime, abakora kuri televiziyo, radiyo ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’itangazamakuru rishingiye ku myemerere.

Mu kiganiro yagiranye na Vatican News, Padiri Prof. Walter Chikwendu Ihejirika, Perezida wa SIGNIS Africa akaba n’Umuyobozi w’akanama gategura iyi nama muri Afurika, yavuze ko imyiteguro igeze ku rwego rushimishije kandi ibintu byose bigenda neza.

Ati “Turi hafi y’ukwezi kumwe ngo inama ibe, kandi ndemeza ko ibintu byose bimeze neza. Twakoranye umunsi n’ijoro kugira ngo buri gikorwa kibe cyarateguwe uko bikwiye.”

Padiri Walter yavuze ko komite mpuzamahanga n’iy’igihugu i Kigali bakoranye ubwitange mu gutegura iyi nama, harimo ibijyanye n’amacumbi, kwakira abashyitsi, ubwikorezi n’imiyoborere y’inama.

Ku bijyanye n’impungenge z’indwara ya Ebola yavuzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Padiri Walter yavuze ko nta mpungenge ikwiye gutera abazasura u Rwanda, ashimangira ko igihugu kidafite icyo cyorezo.

Ati “Ebola ntiyigeze igera mu Rwanda, kandi inzego z’ubuzima z’igihugu zafashe ingamba zikomeye. Nta mpamvu yo kugira ubwoba ku bazaza muri iyi nama.”

Yasobanuye ko Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ritigeze rishyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu biteye impungenge kuri iki cyorezo, bityo ko abazasura Kigali bafite umutekano usesuye.

Iyi nama izabera muri Hotel Sainte Famille i Kigali, ikazitabirwa n’abarimo abepisikopi, abakaridinali, abahagarariye ibigo bya Kiliziya Gatolika, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abayiteguye bavuga ko iyi nama izaba umwanya wo kungurana ibitekerezo, guhuza imiyoboro y’itangazamakuru no gusangira ubunararibonye, ariko kandi ikanagaragaza isura nshya ya Afurika.

SIGNIS ni umuryango mpuzamahanga wa Kiliziya Gatolika uhuza abanyamwuga mu itumanaho mu bihugu birenga 100 ku Isi. Ni ubwa mbere inama y’uyu muryango izaba ibereye muri Afurika.

Kiliziya yamaze impungenge abazitabira ‘SIGNIS World Congress 2026’ i Kigali bahangayikishijwe na Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages