Tariki ya 18 Ukuboza 2023, ibiro bya Papa Francis byasohoye inyandiko yitwa ‘Fiducia Supplicans’ ikubiyemo amabwiriza mashya agenga uburyo bwo gutanga umugisha.
Iyi nyandiko ivuga ko abantu bose bakeneye umugisha n’impuhwe z’Imana, bityo ko nta muntu n’umwe, yewe n’abo mu miryango y’abaryamana bahuje ibitsina, abasaseridoti bakwiye guheza mu gihe batanga umugisha.
Yasobanuye ariko ko umugisha uhabwa aba vantu udakwiye kwitirwanywa n’isakaramentu abashyingiwe (umugabo n’umugore hashingiwe ku buryo bavutse) bahabwa.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2023, yasohoye itangazo yise iryo gukuraho urujijo rwatejwe n’iyi nyandiko yasohowe n’ibiro bya Papa Francis, igaragaza ko muri iki gihugu nta musaseridoti uzaha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Iyi nama yagize iti “Twebwe Abepisikopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe n’amategeko n’uhabwa ababana bahuje igitsina."
Yakomeje isobanura ko guha umugisha ababana bahuje ibitsina bihabanye n’amategeko y’Imana n’umuco nyarwanda kandi ko byagira ingaruka mbi ku isakaramentu rihabwa abashyingiwe.
Iti “Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu. Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa."
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Zambia nayo ku wa 20 Ukuboza yateye utwatsi ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina, kuko bitandukanye n’itegeko ry’Imana n’iryo mu gihugu.
Iyi nama yifashishije ibitabo birimo Intangiriro 19:1-29, Abaroma 1:24-27, 1 Timoteyo 1:10 na 1 Abakorinto 6:10, igaragaza uburyo Imana yanga urushako rw’abahuje ibitsina.
Yasobanuye kandi ko mu rwego rwo kwirinda kugongana n’itegeko ryo muri Zambia rirwanya ukubana kw’abahuje ibitsina, yo itezemerera abasaseridoti kubahiriza iyi ngingo yo mu nyandiko yaturutse i Vatican.
Iti “Twumvise umurage w’umuco wacu urwanya ukubana kw’abahuje ibitsina n’ibikorwa byabo, iyi Nama itangaje ko ingingo y’amabwiriza yo ku wa 18 Ukuboza 2023 irebana no guha umugisha ababana bahuje ibitsina itazashyirwa mu bikorwa muri Zambia.”
Muri Nigeria na ho batsembye
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Nigeria, na yo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 yasohoye itangazo ritanga ibisobanuro kuri iyi ngingo yateje impaka mu nyandiko yaturutse mu biro bya Papa Francis.
Igika cya nyuma cy’itangazo ry’iyi nama kivuga ko inyigisho za Kiliziya Gatolika ku rushako zitahindutse kandi ko guha umugisha ababana bahuje ibitsina n’ibikorwa byabo bitazabaho.
Yagize iti “Ntibishoboka ko Itorero ryaha umugisha ukubana kw’abahuje ibitsina n’ibikorwa byabo. Ibyo byaba bitandukanye n’itegeko ry’Imana, bitandukanye n’inyigisho z’Itorero, amategeko y’igihugu n’umuco w’abantu bacu.”
Muri Kenya, bazirikanye umuco wa Afurika
Inama y’Abepisikopi Gatolika yasobanuye ko inyandiko yaturutse i Vatican itareba urushako rw’abakora ibidasanzwe byo gushakana bahuje ibitsina, kandi ko idasabira umugisha ibikorwa byabo, ahubwo ko igamije kugira ngo umuntu wese wifuza umugisha adahezwa.
Yasobanuye kandi ko umugisha uvugwa muri iyi nyandiko ushobora guhabwa n’abatari abayoboke ba Kiliziya Gatolika cyangwa abatari abakirisitu babyifuza, igaragaza ariko ko izirikana umuco wa Afurika utandukanye n’uwo “mu bihugu byinshi byateye imbere”.
Iyi nama yibukije ko uretse Kiliziya Gatolika, umuco wa Nigeria utemera urushako rw’abahuje ibitsina, gusa bitandukanye n’izindi nk’iyo mu Rwanda, Zambia na Nigeria, yo ntiyagaragaje aho ihagaze ku guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Inyandiko ya Papa Francis yo ku wa 18 Ukuboza isimbura iyari isanzweho yo mu 2021, yo ikaba yarahezaga ababana bahuje ibitsina. Impanka yakuruye ziraca amarenga ko Kiliziya Gatolika ishobora kuvukamo amatsinda y’abigumura, biganisha ku kuba yacikamo ibice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!