Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 5 Ukuboza 2025, aho ibi biti byatewe ku musozi wa Runyonza uherereye mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu biti 230 byatewe, 30 bya mbere bihagarariye imyaka 30 iyi korali imaze mu ivugabutumwa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imana ni yo yanditse amateka yacu”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaririmbyi b’iyi korali ndetse n’abayihozemo, umufatanyabikorwa wabo ‘Authentic Events’ ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wumgirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis.

Umwarimu akaba umwanditsi n’umuririmbyi wa Ambassadors of Christ, Ssozi Jolam, yabwiye IGIHE ko Imana ariyo yabaherekeje muri uru rugendo banaburiyemo bagenzi babo batatu mu mpanuka yabaye mu 2011.

Ati “Ubuntu bw’Imana nibwo bwabanye natwe muri uru rugendo, twagize ibihe byiza n’ibibi ariko ntibyaduciye intege, ineza y’Imana yatwomyeho nk’uko intero yacu ibivuga ko ariyo yanditse amateka yacu.”

Yakomeje avuga ko mu mpanuka bagiriye Tanzania, byari ibihe bigoye kuri bo, kuko baburiyemo n’uwari inkingi ya mwamba muri iyi korali, ariwe Gatare Ephraim wari umutoza, umuhuzabikorwa ndetse n’Umuyobozi wungirije, ariko ibyo byose bitahagaritse umurimo w’Imana.

Umuyobozi Mukuru wa korali Ambassadors, Muvunyi Reuben, yavuze bahisemo guhera ku gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ati “Twatangiye urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 dutera ibiti kuko igiti kirengera ibidukikije, kigatanga ubuzima, ikindi kiraramba kigakura kikaba inganzamarumbo. Ni muri uwo mujyo natwe rero twatekereje gukora icyo gikorwa kibimburiye ibindi byinshi duteganya.”

Muri uru rugendo, gutera ibiti nibyo byabimburiye ibindi bikorwa Korali Ambassadors iteganya, birimo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ku cyirwa cya Iwawa, guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiterane cy’ivugabutumwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, ndetse n’ibirori nyamukuru bizaba umwaka utaha muri Kanama.

Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashinzwe mu 1995, itangizwa n’abaririmbyi batanu ariko kugeza ubu ibarizwamo abaririmbyi hafi 200. Yamenyekanye mu ndirimbo z’isanamitima n’izuje ubutumwa buganisha abantu ku mwami Yesu, zirimo nka: Imirindi y’Uwiteka, Iwacu heza, Solange, Hoziana, Niwe Yesu, Wasi We n’izindi.

Abagize Korali Ambassadors of Christ bateye ibiti, bizihiza imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa
Abagize Korali Ambassadors of Christ bateye ibiti, bizihiza imyaka 30 bamaze mu ivugabutumwa
Mwarimu Ssozi Jolam, wanditse indirimbo nyinshi zakunzwe, atera igiti
Mwarimu Ssozi Jolam, wanditse indirimbo nyinshi zakunzwe, atera igiti
Mwarimu Ssozi Jolam, avuga ko Imana ariyo yabaherekeje mu myaka 30 bamaze bakora umurimo w'ivugabutumwa riciye mu ndirimbo
Mwarimu Ssozi Jolam, avuga ko Imana ariyo yabaherekeje mu myaka 30 bamaze bakora umurimo w'ivugabutumwa riciye mu ndirimbo
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaririmbyi ba Ambassadors of Christ, yaba abakuru n'abato
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaririmbyi ba Ambassadors of Christ, yaba abakuru n'abato
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yashimye iki gikorwa abizeza kuzakomeza gufatanya mu kubungabunga ibiti byatewe
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yashimye iki gikorwa abizeza kuzakomeza gufatanya mu kubungabunga ibiti byatewe
Umuyobozi Mukuru wa korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, yavuze bahisemo guhera ku gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, yavuze bahisemo guhera ku gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Abayobozi n'abaririmbyi ba korali Ambassadors of Christ bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Abayobozi n'abaririmbyi ba korali Ambassadors of Christ bitabiriye iki gikorwa ari benshi