Iki gikorwa cyakozwe ku Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2017, cyabimburiwe n’umuganda wahuje abagize iyi Korali n’abaturage bo muri aka gace wo kubumbira amatafari 1500 utishoboye witwa Mukandamage Vénéranda.

Korali Friends of Jesus yageneye uyu mubyeyi wasigiwe abana barindwi n'umugabo we witabye Imana, amabati yo kuzasakaza inzu yatangiye kubakirwa.

Mukandamage yashimiye Friends of Jesus n’ubuyobozi bw’umurenge bamufashije gusana inzu ye.

Yagize ati “Inzu yanjye yari imaze gusaza igenda isenyuka cyane. Ndashimira ubuyobozi bwafatanyije n’uru rubyiruko bakaza kungoboka, Imana ibahe umugisha.”

Abaturage bo muri aka gace kandi bahawe serivisi z’ubuvuzi, aho Korali Friends of Jesus yafatanyije n’abaganga b’inzobere mu by’indwara zo mu matwi, mu muhogo, mu mazuru mu kuvura abaturage basaga 300, banabaha imiti ku buntu.

Friends of Jesus ibarizwa ku rusengero rw’Abadivantisiti i Kibagabaga kuri English church, yoroje imiryango 29 amatungo magufi y’ihene ndetse inatanga mituweli ku bantu barenga 150.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Kibagabaga, Kaliwabo Charles, yibukije abantu ko bagomba kugerageza kwitanga kugira ngo bafashe ababaye kuko ari cyo Imana isaba abatuye isi.

Yagize ati “Twige kwitanga dufashe ababaye kuko nicyo Imana idusaba, amafaranga make twigomwa rimwe na rimwe usanga twe asa naho ntacyo yatumarira mu buzima busanzwe ariko na none hakaba hari abo agira icyo afasha, bityo iyo tuyatanze agirira umumaro benshi kandi natwe tugahabwa umugisha.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga, Florence Ntakontagize, yashimye abagize Friends of Jesus kuba baratekereje gufasha abaturage ayoboye, abasaba gukomeza ibikorwa bakora abaturiraho amagambo abifuriza ihirwe mu byo bakora.

Friends of Jesus imaze kwamamara mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ikorera ahantu hatandukanye mu nsengero, amashuri, amavuriro, ingo n’ahandi. Iririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Indirimbo zayo ziri mu zizwi zirimo ‘Nshuti Yesu’, ‘Nari imbohe’, ‘Amazing Love-Urukundo ruhebuje’, ‘Rejoice-Himbaza’, ‘God’s word-Ijambo ry’Imana’, Wonderful Peace-Amahoro ahebuje n’izindi.

Friends of Jesus yatangiye ibi bikorwa mu rwego rwo gutegura igitaramo iyi korali izizihirizamo isabukuru y’imyaka 20 imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa, mu birori biteganyijwe kuya 19 Kanama 2017 muri Kigali Convention center.

Abaturage b'i Gahanga bishimiye serivisi n'ubufasha bahawe
Abaturage b'i Gahanga bishimiye serivisi n'ubufasha bahawe
Abagize Korali Friends of Jesus baponda itaka ryo kubumba amatafari
Abagize Korali Friends of Jesus baponda itaka ryo kubumba amatafari
Korali Friends of Jesus yafatanyije n'abaturage mu muganda
Korali Friends of Jesus yafatanyije n'abaturage mu muganda
Korali Friends of Jesus yatangiye imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 20 ifasha inaremera abatishoboye
Korali Friends of Jesus yatangiye imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 20 ifasha inaremera abatishoboye
Abaturage banasuzumwe bahabwa imiti ku buntu
Abaturage banasuzumwe bahabwa imiti ku buntu
Bahawe n'ubujyanama butandukanye
Bahawe n'ubujyanama butandukanye
Mukandamage Vénéranda yishimiye ko agiye kubakirwa inzu
Mukandamage Vénéranda yishimiye ko agiye kubakirwa inzu
Umwe mu baririmbyi ba Friends of Jesus, Sarah Busingye aganira n'itangazamakuru yatangaje ko inzu batangiye kubaka bazakurikirana ko yuzuye ikanatahwa
Umwe mu baririmbyi ba Friends of Jesus, Sarah Busingye aganira n'itangazamakuru yatangaje ko inzu batangiye kubaka bazakurikirana ko yuzuye ikanatahwa
Gitifu wa Gahanga, Florence Ntakontagize, yashimye Friends of Jesus kuba yaratekereje gufasha abaturage ayoboye
Gitifu wa Gahanga, Florence Ntakontagize, yashimye Friends of Jesus kuba yaratekereje gufasha abaturage ayoboye
Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Kibagabaga, Kaliwabo Charles, yibukije abantu ko bagomba kugerageza kwitanga kugira ngo bafashe ababaye kuko ari cyo Imana isaba abatuye isi
Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Kibagabaga, Kaliwabo Charles, yibukije abantu ko bagomba kugerageza kwitanga kugira ngo bafashe ababaye kuko ari cyo Imana isaba abatuye isi
Umuyobozi Friends of Jesus, James Gahunde, yatangaje ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 20 batangiye ivugabutumwa
Umuyobozi Friends of Jesus, James Gahunde, yatangaje ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 20 batangiye ivugabutumwa
Friends of Jesus  yoroje ihene imiryango 29 itishoboye
Friends of Jesus yoroje ihene imiryango 29 itishoboye