Ijwi ry’Impanda iri muri korali zikomeye mu zo mu Idini ry’Abangilikani mu Rwanda, imaze imyaka 21 itangiye umurimo wo guhimbaza Imana mu ndirimbo, ikaba igizwe n’abaririmbyi 40.
Buri mwaka, abayigize bakora ibikorwa by’urukundo bitandukanye cyane cyane byibanda ku gufasha abarwayi, ariko kuri iyi nshuro bibanze by’umwihariko ku kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 Kamena 2019 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Bugesera n’inzu y’amasaziro y’Intwaza iri muri aka Karere.
Ku Rwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y’abarenga ibihumbi bitanu, abaririmbyi ba Korali Ijwi ry’Impanda, basobanuriwe amateka ya Jenoside by’umwihariko mu gace k’u Bugesera ahari haratujwe Abatutsi mu rwego rwo kubaca.
Urwibutso rwa Ntarama narwo rufite amateka yihariye kuko rwahoze ari kiliziya yiciwemo abagera ku bihumbi bitatu bari bahahungiye.
Nyuma yo gusura urwibutso, bakomereje mu nzu y’amasaziro yatujwemo ababyeyi 60 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, iherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Ubwo abagize Korali Ijwi ry’Impanda babasuraga byari ibyishimo kuri bose kuko harimo bamwe bahuye n’abo bari baziranye baherukanaga kera. Amarira y’ibyishimo ntiyahaye agahenge benshi muri aba baririmbyi.
Nk’uko kuririmba ari cyo cyabahuje bari bitwaje inanga [piano] ubundi basobeka amajwi baririmbira aba bakecuru n’abasaza indirimbo zibasubizamo ibyiringiro, kandi babyishimiye cyane.
Ijambo ry’Imana ryanditswe mu butumwa bwiza buri mu Gitabo cya Yohana igice cya 16 umurongo wa 33 aho Yesu yabwiye abigishwa be ko “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu Isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje Isi”, naryo ryifashijwe mu kubakomeza.
Mukakabano Liliane uri mu batangije iyi korali akaba yariciwe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahaye ubuhamya Intwaza abereka uko yakomeje kubaho nabo abasaba kutiheba.
Ati “Nari umubyeyi w’abana batandatu ariko nsigaranye babiri ariko ndashima Imana, ndanezerewe […] Yesu yangiriye neza anyongerera imbaraga duhuye mu nzira ntabwo wamenya ko hari ikibazo mfite.”
Bagirinka Bellancille uri mu ntwaza yashyimiye cyane abagize Korali Ijwi ry’Impanda, yemeza ko iyo babonye ababasura byongera kubasubizamo intege.
Ati “Natwe ababuze abana bacu imibare itabarika iyo tubabonye tubona abakobwa n’abahungu bacu tukumva turanezerewe cyane, cya gisebe kiba cyabonye abacyomora.”
Umuyobozi wa Korali Ijwi ry’Impanda, Kayirangwa Melisse, yashimiye Leta y’u Rwanda yatekereje kuri izi ntwaza, ikazihuriza hamwe mu rwego rwo kubashakira amasaziro meza.
Yabijeje ko atari ubwa mbere n’ubwa nyuma babasuye ahubwo ko ibihe bizaza bazakomeza kubasura no kubitaho uko bashoboye.
Ati “Imana izajye idushoboza tuzajye tubasura uko dushoboye, nta guca ku rugo. Tuzajya tuza tubasure tuganire tubisanzuyeho nk’ababyeyi.”
Korali Ijwi ry’Impanda kandi yageneye intwaza impano z’imyambaro itandukanye irimo ibitenge.
Inzu yatujwemo Intwaza yatashywe ku wa 3 Nyakanga 2018, yiswe ‘‘Impinganzima’’ yuzuye itwaye miliyari 2 Frw , yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club.



















TANGA IGITEKEREZO