Ni igitaramo cyiswe “Melodies of our Faith II Concert” bisobanuye “Injyana zo guhamya ukwizera kwacu”, cyanyujijwemo amashimwe yerekeye urugendo rw’imyaka 27 imaze itangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, cyitabirwa n’abayoboke b’Itorero ry’Abadiventisite batari bake cyane ko cyabaye ku munsi w’Isabato.
Umuririmbyi ukizamuka, Mpano, niwe wabimburiye korali “Send Us God” aririmba indirimbo eshatu zatumye abitabiriye icyo gitaramo binjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Amatsiko yari menshi ku bitabiriye iki gitaramo bari bategereje ko korali nyirizina igera ku ruhimbi, igatangira kuririmba nk’uko yari yabiteguje.
Send Us God yari korali rukumbi muri iki gitaramo yateguye cy’amashimwe yahisemo kuririmba mu byiciro bibiri. Icya mbere yakoresheje iminota 78 iririmba indirimbo 16, ikindi ikoresha iminota 90.
Muri izo ndirimbo harimo iziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’izo mu Cyongereza zanyuze abitabiriye iki gitaramo.
Nyuma y’iminota 20 y’akaruhuko, Korali yahise yongera kugaruka ku rubyiniro kugira ngo ikomeze gushimisha abakunzi bayo aho yahise iririmba izindi ndirimbo 16 zirimo izagiye zisabwa n’abakunzi bayo bitabiriye iki gitaramo
Ni korali yagaragaje ubuhanga buhanitse cyane ko hari aho bageraga bakaririmba nta bicurangisho bagakoresha amajwi yabo y’umwimerere, ibintu byatumaga abitabiriye igitaramo bagaragaza amarangamutima.
Umuyobozi wa Korali “Send Us God”, Igiraneza Earlyne, yashimye uburyo bashyigikiwemo n’uruhare rwa buri wese ngo igiterane kigende neza.
Yasabye ko abantu bumva indirimbo zabo bajya barushaho kuzirikana ubutumwa burimo aho kwita ku njyana gusa.
Ni ibintu bidasanzwe ko abaririmbyi ba korali imwe baririmba indirimbo 32 kandi buri imwe bakayiririmba ikarangira, ariko Send Us God, ifite abaririmbi bashoboye ku buryo bakoresheje iminota irenga 170 baririmba kandi basoje ubona ko bagifite imbaraga zo gukomeza kuririmba.
Muri iki gitaramo kandi hagaragajwe ko korali, Send Us God, ifite imishinga myinshi ngo ivugabutumwa rikomeze kugenda neza ndetse isaba guterwa inkunga.
Mu kanya gato hahise hakusanywa arenga miliyoni 3.5 Frw yavuye mu bitabiriye iki gitaramo.
Send Us God yatangiye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu 1996, icyo gihe yari igizwe n’abakiri bato ariko igenda yaguka mu murimo wabo ndetse no mu gikuriro cy’abayigize. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 50 mu gihe imaze gukora indirimbo zirenga 500 zirimo izizwi nka “Ambereye byose”, “Yesu ariho” na “Nzabana nawe”, At Cross, Seeking For me n’izindi nyinshi.
Amafoto: Nkusi Christian



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!