Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yagarukaga ku ngingo zitandukanye, zijyanye n’itorwa rya Papa ndetse n’ibindi bijyanye n’imyemerere.
Umunyamakuru yamubajije icyo avuga ku bibajije impamvu mu itorwa rya Papa hazamurwa umwotsi w’umukara mu gihe ataraboneka cyangwa umweru iyo yabonetse.
Ati “Reka mpere ku bintu bibiri hari abantu bavuze ngo ariko buriya kuki batoranyije umwotsi w’umukara, n’umweru ngo buriya harimo ibintu by’irondaruhu byerekana ko umukara ari mubi nta Papa w’umwirabura ushobora kubaho. Bati umweru ni ukuvuga ko abazungu aribo bagomba gutorwa.”
Rutayisire avuga ko imitekerereze nk’iyi igaragaza abantu bafite ikibazo.
Ati “Iyo ni imitekerereze y’abarwayi niba abantu bahisemo amabara abiri bibatwaye iki? Kera mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana habaga amabara abiri iyo twajyaga gutora. Habaga icyatsi kibisi n’ikijuju. Ntabwo kimwe kiba kivuga ko kimwe ari cyiza kurusha ikindi ayo ni amahitamo. Njye ntabwo nterwa ipfunwe n’uruhu rwanjye ngo numve ko niba hazamutse umwotsi w’umukara bivuze ko abirabura turi babi tudashobora gutorwa.”
Yakomeje avuga ko niba hari n’ubifiteho ikibazo ari ikimenyetso cy’ipfunwe, ashimangira ko nta hantu byanditse ko Papa akwiriye kuba umuzungu.
Yakomeje avuga ko iby’umwotsi uzamuka mu itorwa rya Papa bidakwiriye guhuzwa n’ivangura cyangwa ubupfumu, agaragaza ko biba bigamije gushaka ikimenyetso cyakorohera abantu kumenya amakuru y’ibiri kubera mu cyumba Papa ari gutorerwamo.
Ati “Wabonye abantu baba bari ahantu hatorerwa Papa? Ni igiki wakoresha kugira ngo abantu ibihumbi 100 babone ko mwabonye cyangwa mwabuze Papa? Ikintu cyoroshye ni ukuzamura umwotsi. Hazamuka uw’umukara bakamenya ko Papa ataratorwa, kuki mwumva ko ari ubupfumu? Baranabikubwira uko babikora.”
Mu itorwa rya Papa hifashishwa impapuro z’itora.
Nyuma yo gutora, impapuro z’itora zihita zitwikwa mu kubika ibanga. Haba hari amashyiga abiri yabigenewe, rimwe ritwikirwamo impapuro n’irindi ritwikirwamo ibinyabutabire kugira ngo bize gutanga umwotsi w’umukara cyangwa uw’umweru.
Iyo hazamutse umwotsi w’umukara biba bivuze ko Papa ataraboneka, mu gihe iyo hazamutse uw’umweru biba bivuze ko Papa mushya yabonetse.
Iyo Papa mushya amaze gutorwa no kwemera inshingano, ahatwikirwa impapuro z’itora bavangamo ibinyabutabire bituma hazamuka umwotsi w’umweru. Umukuru mu ba-Cardinal asohoka hanze agatangaza ati "Habemus Papam" bivuze ngo "Dufite Papa".






Ibitekerezo 0