Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama 2017, nibwo nyakwigendera Kunda yasezeweho mu muhango watangiriye aho yari atuye i Rebero, mu Mudugudu wa BNR, ukomereza mu rusengero rwa Restoration Church Kimisagara mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.
Kunda yitabye Imana, tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu; yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.
Abasenganye n’abakoranye na Kunda bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose.
Kwizera yashimangiye ko Kunda, baherukaga no kwizihizanya imyaka 10 bambikanye impeta y’urudashira, yamwigiyeho ibintu bine bikomeye mu buzima byamubereye ihishurirwa rishya.
Yagize ati "Hari ibintu by’ingenzi nigiye ku mugore wanjye bingaragariza ko Imana iriho. Icya mbere gutaha kwe byatumye menya ko Imana atari inkuru cyangwa ikinyoma, Imana iriho."
Yakomeje agira ati "Kunda yatumye menya ko ijuru ari ukuri. Imana mu ijuru irahari, kandi Kunda yagiye mu ijuru mureba. Agakiza ni impamo, agakiza tuvuga kariho kandi kubaho ukijijwe by’ukuri birashoboka."
Kwizera yavuze ko Kundwa yamubereye umugore w’inkoramutima mu gihe cyose bamaranye.
Yagize ati "Kunda yanyereye imbuto nziza, ambera umugore mwiza, aranshyigikira mu muhamagaro wanjye ku buryo mu myaka icumi twari tumaze twubatse urugo, nta na rimwe twigeze duhamagaza umuntu ngo adukemurire ibibazo. Nta na rimwe Kunda yigeze ambeshya mu gihe cyose twamaranye."
Kunda watabarutse afite imyaka 37 asigiye umugabo we abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.
Kunda yari afite inkoni y’ubudiyakoni mu itorero Evangelical Restoration Church muri Paruwase ya Kimisagara, aho yibukwa nk’umwe mu bayoboye urubyiruko ndetse no mu batangije igiterane cy’umuryango. Yari umujyanama w’abashakanye, abafasha kubakira ingo zabo ku ndangagaciro za gikirisitu.
Amafoto: Théophile Ndizihiwe



















TANGA IGITEKEREZO